U Bushinwa: Biravugwa ko umuherwe Jack Ma yaburiwe irengero

Jack Ma, umuherwe wo mu Bushinwa washinze Ikigo gikomeye gikora Ubucuruzi bwo kuri internet cya Alibaba, biravugwa ko yaba yaburiwe irengero nyuma yo kumara amezi arenga abiri atagaragara mu ruhame.

Uku kubura kwe kuje gukurikira ijambo yavuze mu nama yari yatumiwemo yiga ku bijyanye n’ubukungu muri Shanghai tariki 24 Ukwakira 2020, anenga imikorere y’ibigo by’imari bya Guverinoma y’u Bushinwa, aho yerekanye ko bifite imikorere ishaje ndetse ikwiye kuvugururwa.

Iri jambo rye yakurikiwe n’iperereza ku Kigo cya Alibaba ndetse ubuyobozi bw’u Bushinwa butangira gukurikirana umushinga yari agiye gukora wo kugurisha imigabane y’imwe muri Kompanyi zigize Alibaba yitwa Ant Group, mbere y’iminsi ibiri gusa ngo imigabane ya mbere itangire kugurishwa muri Hong Kong.

Ubusanzwe iyi kompanyi ya Ant Group mu Ugushyingo 2020 yari ifite agaciro ka miliyari 37, ndetse byari byitezwe ko imigabane yayo nitangira kugurishwa, yari kuzaba ari iya mbere ifite agaciro gahanitse ku isoko ry’imari n’imigabane ku Isi.

Iby’ibura rye byatangiye guhwihwiswa tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka, nyuma y’aho ikinyamakuru Financial Times gitangaje ko Jack Ma atigeze agarara mu irushanwa yatangije ryitwa ‘Africa’s Business Heroes’ rihemba abacuruzi bafite imishinga yahize iyindi, aho yari kuba ari mu bagize akanama nkemurampaka nk’ibisanzwe. Uyu muherwe ntiyigeze agaragara ahubwo yasimbuwe n’ukuriye Alibaba, Lucy Peng.

Umuvugizi w’Ikigo cya Alibaba yavuze ko Jack Ma atazaboneka ku munsi wa nyuma w’irushanwa kubera ko hari ibindi bikorwa yagombaga kwitabira.

Mu marushanwa yabanje, abantu berekanaga imishinga yabo kuri Jack Ma, maze umushinga wahize iyindi ugahembwa miliyoni 1.5 z’amadolari.

Mu Ukuboza 2020 ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko uyu muherwe yaba yarabujijwe gukora ingendo hanze y’igihugu cye.

Jack Ma aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter tariki 10 Ukwakira ubwo yatangazaga ko azitabira amarushanwa yerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere.

Jack Ma ari ku mwanya wa 25 mu bantu bakize ku Isi, ugendeye ku rutonde rwakozwe na Bloomberg, aho afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari 50.6 z’amadolari.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *