FIFA yemerewe kugira icyicaro mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yemereye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira icyicaro mu gihugu muri gahunda iri Shyirahamwe ryashyizeho ryo kongera amashami yaryo mu bice bitandukanye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, yemeje amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ayo masezerano yemerera FIFA kugira icyicaro mu Rwanda.

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.

Ni muri urwo rwego, FIFA yagiye ifungura ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho muri Afurika kuri ubu byamaze gushyirwa i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’iya Addis Ababa muri Ethiopia.

Ubu buryo bufasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n’iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.

Muri gahunda za FIFA zo guteza imbere umupira ku Isi, harimo ko bitarenze mu 2022, izaba imaze gushora hafi miliyoni 3$ mu bikorwa by’uyu mushinga.

Kuva umushinga wa FIFA Forward utangiye mu 2016, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo Ubuhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *