COVID-19: U Bwongereza busubiye muri “Guma mu rugo”

U Bwongereza busubiye muri gahunda ya “Guma mu rugo” mu rwego rwo kugabanya umuvuduko wa virusi nshya ya Koronavirusi ( COVID-19) yahagaragaye.

Ni virusi yandura vuba cyane ku gipimo kiri hagati ya 50-70% ugereranyije n’iya mbere nkuko abahanga babitangaje.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson , muri iri joro ryakeye, yatangaje ko Guma mu rugo itangira ikazarangira mu kwezi kwa Gashyantare hagati, asaba abaturage kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde ko iriya virusi ikomeza gukwirakwira cyane.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo muri kiriya gihugu, Boris Johnson yagize ati: “Muri aka kanya, muri uyu mugoroba, ibitaro biri ku gitutu cy’umubare munini w’abanduye kurusha ikindi gihe cyose gishize iki cyorezo kigitangira kugaragara”.

Abitangaje mu gihe uduce dutandukanye two mu Bwongereza twari twarafatiwe ingamba zikakaye zo kugabanya ikwirakwira rya virusi nshya, ariko byagaragaye ko ibyo bidahagije ahubwo igihugu cyose kigomba gusubira muri Guma mu rugo.

Boris Johnson yavuze ko gukingira na Guma mu rugo nibitanga umusaruro ingamba zizagenda zoroshywa

Yakomeje agira ati: “Ni ngombwa kujya muri Guma mu rugo kuko ni bwo buryo bushobora gutuma duhangana na virusi nshya, bivuze ko Guverinoma ibahaye andi mabwiriza yo kuguma mu ngo zanyu”.

Nkuko byatangajwe na France 24, mu mabwiriza agendanye n’iki kemezo cyafashwe harimo gufunga amashuri guhera kuri uyu wa kabiri. Kuva mu rugo bizajya bisabirwa uruhushya hakarebwa niba ari ngombwa koko haba ku mpamvu z’akazi, izo guhaha no gukora imyitozo ngororamubiri.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, yavuze ko ubukangurambaga bwo kwikingiza nibugenda neza na Guma mu rugo igatanga umusaruro mu kugabanya ubwandu n’imfu z’abicwa na COVID-19, ingamba zizagenda zoroshywa guhera mu kwezi kwa kabiri hagati.

Nubwo ubwo bukangurambaga bwo kwikingiza bumaze ukwezi butangiye, imibare y’abandura mu Bwongereza ikomeje kwiyongera ku buryo mu mibare itangazwa y’abanduye buri munsi, ejo hashize byagaragaye ko abanduye bagera ku 58 784.

U Bwongereza bukimara kugaragaramo virusi nshya buvuga ko yavuye muri Afurika y’epfo, ibihugu bitandukanye byahise bitangira kubuha akato bihagarika ingendo zerekezayo n’izivayo.

Nyuma gato y’ijambo rya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ibindi bihugu na byo byahise bitangira Guma mu rugo, muri byo harimo Ecosse yahise ifunga amashuri, hakurikiraho igice cy’amajyepfo cya Irlande.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *