Trump yahagaritse ingendo ziva i Burayi zerekeza muri Amerika kubera Coronavirus

Perezida Donald Trump yatangaje ko ingendo ziva ku mugabane w’u Burayi zerekeza muri Amerika zihagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ikomeje kwibasira abatuye Isi.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu, Trump avuga ko ingendo ziva mu bihugu 26 by’i Burayi zizahagarikwa ariko bitareba u Bwongereza bumaze kugaragaramo abagera kuri 460 bamaze kugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo.

Trump yavuze ko ibi bizatuma iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira muri Amerika aho abagera ku 1135 bagaragaweho ibimenyetso byacyo na ho 38 bagahitanwa na cyo.

Ati “Kwirinda ko umubare w’abafashwe n’iki cyorezo wakwiyongera, tuzahagarika ingendo ziva i Burayi. Amategeko mashya aratangira gishyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu biturutse mu biro by’umukuru w’igihugu kuri uyu wa Gatatu. Ibi ntibireba abenegihugu ba Amerika.”

Mu rindi tangazo ryasohotse nyuma y’ijambo rya Trump, risobanura neza ko n’umuntu wese wanyuze mu gace ka Schengen, mbere y’iminsi 14 avuyeyo atemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Bwongereza na Ireland byo ntibirebwa n’iri tangazo rya Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twittwer, Trump yavuze ko ingamba nshya zitazagira ingaruka ku bukungu kuko ubucuruzi budahagaritswe.

Trump yatangaje kandi ko hari gahunda yo kuguriza amafaranga abakora ubushabitsi buciritse no kubagabanyiriza imisoro mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

Ati “Turi gukoresha imbaraga zose za Guverinoma n’inzego z’abikorera mu kurinda abaturage ba Amerika.”

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, ariko imaze guhitana abantu barenga 4200, mu gihe abayanduye magingo aya habarurwa 118,000.

Magingo aya yamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ku wa Kabiri byemejwe ko hari Umubiligi inzego z’ubuzima zasanze ayirwaye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *