Ibihuha udakwiye guha agaciro kuri Coronavirus

Mu rwego rwo kurinda abantu kugwa mu mutego w’ibinyoma biri kuvugwa kuri Coronavirus, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima, OMS ryashyize ku rubuga rwaryo bimwe mu bihuha abantu bakwiye kwirinda ku bijyanye na Coronavirus.

Ibi bihuha abenshi bari kubikwirakwiza bagamije inyungu zabo bwite nko kubeshya abantu ko bafite imiti ivura Coronavirus kugira ngo babone isoko abandi nabo bakabikora kubera kutamenya.

Kimwe mu bihugu biri gukwirakwizwamo ibi bihuha bitandukanye ni u Buhinde.
Mu gitondo cyo kuwa 11 Werurwe Al Jazeera yasohoye inkuru ivuga ko Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yashyize hanze itangazo ryamagana amakuru y’ibihuha avuga kuri Coronavirus ari gukwirakwizwa cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Muri ibi bihuha harimo ibyabwiraga abantu ko niba bashaka kwirinda Coronavirus, umuhogo wabo ugomba guhora ubobeye, ibi bakabikora banywa amazi ashyushye ku kigero kiri hagati ya 50°C na 80°C ariko ku bana bo bakanywa ari hagati ya 30°C na 50°C

Mu butumwa hari n’ababwiraga abantu ko batagomba kurya ibiryohera bizwi nka Ice Cream n’inyama z’inkoko.

Ibi ni bimwe mu bihuha udakwiye guha agaciro kuri Coronavirus:

Coronavirus hari aho itagera bitewe n’ibihe byaho

Uhereye ku bimaze kugaragara umuntu ashobora kwandura Coronavirus aho yaba ari hose yaba ari mu bihugu bigira ikirere gikonja cyangwa ibigira ikirere gishyushye.
Hatitawe ku kirere cy’aho uba, icyo usabwa ni ugufata ingamba zo kwirinda ukarushaho kuzikaza mu gihe waba uba mu duce twamaze kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus.

Uburyo bwiza bwo kwirinda coronavirus ni ugukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune inshuro nyinshi zishoboka,iyo ukoze ibi uba uri kwirukana Virus zishobora kuba zagufashe ku biganza.

Ikirere gikonje n’urubura byica Coronavirus

Nta mpamvu n’imwe yo kwemera ko ahantu hakonje cyane cyangwa harangwamo urubura hashobora kwica coronavirus cyangwa ibindi byorezo, aho waba uri hose hatitawe ku bushyuhe hafite igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu kiguma hagati ya 36.5°C na 37°C

Koga amazi ashyushye birinda icyorezo cya Coronavirus

Koga amazi ashyushe ntibibuza umuntu kuba yakwandura Coronavirus, kuko bidahindura igipimo cy’ubushyuhe buri mu mubiri wawe, ahubwo koga amazi ashyushye cyane bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko wakwandura Coronavirus ukarinda n’abandi ni ugukaraba ibiganza inshuro nyinshi zishoboka.

Coronavirus ishobora gukwirakwira binyuze mu bikoresho byakorewe mu Bushinwa

Kuba Bushinwa buri mu bihugu byazahajwe cyane na Coronavirus dore ko ari naho yatangiriye ntibivuze ko ukwiye gutangira kwirinda gukurosha ibikoresho bitandukanye byakorewe muri iki gihugu utinya ko bya kwanduza.

N’ubwo koko Coronavirus ishobora gusigara ku kintu mu gihe cy’amasaha cyangwa iminsi bitewe n’imiterere yacyo, biragoranye ko Coronavirus yaguma ku kintu cyakoze urugendo ndetse kikanyura no mu bigero by’ubushyuhe bitandukanye. Gusa niba ucyeka ko ikintu ugiye guukoraho cyanduye ushobora gukoresha imiti yica virusi ku kintu yafasheho. Warangiza nawe ugakaraba intoki.

Kurumwa n’umubu byanduza Coronavirus

Kugeza uyu munsi mu bushakashatsi bumaze gukorwa nta na bumwe bagaragaza ko umuntu ashobora kwandura Coronavirus kubera ko yarumwe n’umubu.
Umuntu ashobora kwandura Coronavirus igihe atarukiwe n’amacandwe y’uyirwaye nk’igihe akoroye cyangwa yitsamuye. Mu gihe ushaka kwirinda ni byiza ko wirinda kwegerana n’umuntu uri gukorora cyangwa uri kwitsamura.

Ibyuma byumutsa intoki byica Coronavirus

Amagambo avuga ko ibyuma byumutsa intoki byica Coronavirus mu gihe utabanje gukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune nta shingiro afite kuko Coronavirus iticwa n’ubushyuhe.

Imbwa n’injangwe byanduza Coronavirus

Kugeza ubu nta bimenyetso bihari byerekana ko inyamaswa zirimo imbwa n’injangwe zishobora kwanduza umuntu Coronavirus, gusa ni byiza ko ukaraba intoki ukoresheje isabune mu gihe wakoze ku nyamaswa mu rwego rwo kwirinda utundi dukoko tutari Coronavirus.

Kurya tangawizi birinda Coronavirus

Tangawizi ni ikirungo cyiza cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya mikorobe ariko kugeza uyu munsi nta bushakashatsi buragaragaza ko kurya tangawizi byarinze abantu kwandura Coronavirus.

Coronavirus ifata abantu bakuze gusa

Abantu bose, imyaka baba bafite yose bashobora kwandura Coronavirus, gusa ku bantu bakuze n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima nk’abarwayi ba Asthma, diyabete, umutima bo byagaragaye ko ibazahaza cyane.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigira inama abantu bose mu myaka baba barimo yose yo gutera intambwe mu gufata ingamba zo kwirinda.

Hari umuti wa Coronavirus

Kugeza uyu munsi nta muti uraboneka wagenewe kurinda cyangwa se kuvura Coronavirus, gusa abamaze kwandura bahabwa ubufasha butandukanye mu kuvura ibimenyetso.

Ku bufatanye bwa OMS hari gukorwa ubushakashatsi butandukanye bugamije kuvumbura umuti wa Coronavirus ndetse igihe yabonetse uzatangira kugeragezwa.

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *