Sudani y’Epfo: Abo Perezida Salva Kiir yagiriye ikizere cyo guhagararira Sudani y’Epfo muri EALA bubikiwe Imbehe

Inteko ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo yatesheje agaciro iteka rya Perezida w’iki gihugu, Salva Kiir, rishyiraho abadepite icyenda bagombaga kugihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) kuko rinyuranyije n’amategeko agenga uyu muryango.

Iki cyemezo cyo kwamagana iri teka ryo muri Werurwe, cyafashwe ejo kuwa Kabiri mu Nteko rusange idasanzwe gikurikiye ikirego cy’Umunyamategeko wo muri Sudani y’Epfo, Wani Santino Jada, wareze igihugu cye kudakurikiza amategeko mu kugena abagihagararira muri EALA.

Yagize ati “Perezida yashyizeho abadepite bajya muri EALA binyuze mu iteka rye, mu gihe amategeko agenga umuryango wa EAC asobanura neza ko bagomba gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko z’ibihugu byabo. Twebwe muri Sudani y’Epfo, nta kintu cyitwa amatora kigeze kibaho.”

Ikinyamakuru Sudan Tribute, cyanditse ko Perezida wa Komisiyo y’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo, Dengtiel Ayuen Kur, yatangaje ko bakuyeho iteka ryashyiragaho abadepite icyenda b’iki gihugu muri EALA.

Ingingo ya 50 y’amasezerano ashyiraho umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’iya kane yerekeranye no gutora abahagararira ibihugu muri EALA, ziteganya ko Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu igomba gutora abadepite icyenda bagihagararira kandi ntibaturuke mu bayisanzwemo.

Biteganyijwe ko kuri uyu Kane urukiko rwa EAC ruzaburanisha iki kirego bumva ibisobanuro bitangwa  n’uruhande rwa Leta. Abanyamategeko mu mujyi wa Juba batunze agatoki abajyanama mu byamategeko ba Perezida kwirengagiza nkana ibiteganywa n’amasezerano ya EAC.

Iki kirego cyatumye umuhango wo kurahiza abadepite bashya ba EALA wagombaga kuba ku wa 5 Kamena uyu mwaka usubikwa.

Sudani y’Epfo yemewe nk’umunyamuryango wa EAC mu mwaka ushize.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *