Hateganyijwe umuyaga mwinshi ushobora kwangiza ibikorwa remezo – Meteo Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku ya 15 kugera ku ya 16 Nyakanga 2020, mu Ntara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, hateganyijwe umuyaga mwinshi, uri ku gipimo cya metero 8 na 13 ku isegonda.

Meteo Rwanda yavuze ko ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye.

Mu itangazo yasohoye, Meteo Rwanda yavuze ko umuyaga uri muri aka karere uturuka ku butsikamire bw’umwuka bwinshi mu majyepfo y’Inyanja y’u Buhinde.

Meteo Rwanda yavuze ko bitewe n’uko uyu muyaga ushobora kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye, Abaturarwanda basabwa kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira ibiza, abakeneye ibindi bisobanuro bagahamagara kuri 6080.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *