DRC: Leta ya Kabila irasabwa kubahiriza amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza

Uwahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Koffi Annan, hamwe n’abandi 8 bahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragaje ibitekerezo n’ibyifuzo byabo ku bibazo bya politiki biri muri repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nk’umuntu uharanira demokarasi ya Afurika, Bwana Koffi Annan yavuze ko barajwe ishinga n’ibibazo bya Politiki biri muri DRC cyane ko bishobora guhungaanya umutekano, n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afurika muri rusange.

Mu nyandiko yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane 15 Kamena, ifite umutwe ugira uti “Ubutumwa bw’ingenzi bw’amahoro na demokarasi bugenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo”, Anna n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye abayobozi ba Kongo n’abafatanyabikorwa babo kubahiriza amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza aho Kiliziya Gatolika yari umuhuza wa Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Aya ni amwe mu magambo agize inyandiko yashyizwe ahagaragara, “Yaba ibumvikanweho n’ibiri mu nyandiko y’amasezerano nta na kimwe cyubahirjwe kandi ibyo biratuganisha ku makimbirane ashingiye kuri politiki. Kubahiriza masezerano ni ikintu cy’ingenzi ku hazaza h’umutekano n’icyizere cya DRC.”

“Amatora aciye mu mucyo niyo nzira y’amahoro yonyine yo gukemura ibibazo bya politiki bishingiye ku mpaka zo guhindura itegekonshinga rya Kongo.”

Annan hamwe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu kandi bagaragaje ko bababajwe n’umwuka mubi watewe n’uko Leta ya Kongo yananiwe gutegura amatora y’umukuru w’igihugu yagombaga kuba mu mwaka ushize. Aba bayobozi bavuze ko Abaturage ba Kongo barembejwe n’ingoma y’igitugu hamwe n’intambara zihitana abatari bake.

Basabye ubutegetsi buriho gushyira imbere inyungu z’igihuugu cyose , aho gukomeza gushyira ahazaza ha Kongo mu makuba.

Bagira bati “Kubw’ibyo turasaba Perezida n’abandi bayobozi gukuba kabiri umuhati wo kubahiriza amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza (the New Year’s Eve agreement) n’umutima mwiza mu rwego rwo kugarura icyizere hagati y’amashyaka bikaba n’ikimenyetso cy’uko hitezwe amatora aciye mu mucyo kandi akozwe mu mahoro.”

Dore abasinye ku nyandiko yashyizwe ahagaragara:

Kofi ANNAN, Former Secretary-General of the UN
Thomas BONI YAYI, Former Pres. of the Republic of Benin
John KUFUOR, Former Pres. of the Republic of Ghana
John MAHAMA, Former Pres. of the Republic of Ghana
Thabo MBEKI, Former Pres. of the Republic of South Africa
Benjamin MKAPA, Former Pres. of the United Repub. of Tanzania
Festus MOGAE, Former Pres. of the Republic of Botswana
Olusegun OBASANJO, Former Pres. of the Federal Repub. of Nigeria
Pedro PIRES, Former Pres. of the Republic of Cabo Verde
Cassam UTEEM, Former Pres. of the Republic of Mauritius

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *