SOS Children’s Villages Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 40 imaze ikorera mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019, Umuryango wita ku bana SOS Children’s Villages Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 40 ukorera mu Rwanda,aho wakira ikanita  ku bana batagira kivurira.

Ni umuhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo umuyobozi mukuru wa SOS ku rwego rw’Isi Bwana Kaul Siddharta , Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madadamu Nyirahabimana Solina, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu, abarerewe muri SOS mubihe byatambutse , ba Malayika Murinzi hamwe n’abandi babyeyi ndetse n’Abana barererwa muri uyu muryango.

Abana bakoze akarasisi mu kwizihiza imyaka 40 SOS Rwanda imaze ibayeho

Bamwe mu batanze ubuhamya muri uyu muhango bagiye bagaruka ku byiza SOS yabagejejeho binyuze muri gahunda yayo yo gufasha imiryango ndetse n’abana batagira kivurira.

Uwihoreye Claire ni umubyeyi warerewe muri SOS Rwanda ,aho uyu muryango wamwakiriye akiri muto,akaba yarabashije kwigeza kuri byinshi ahereye kuburere n’impanuro yahawe ,aho yabashije kwiga amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza ,aha agahamya ko iyo ataza kubona ayo mahirwe y’abagiraneza ubuzima bwe buba bwaraheze mu kangaratete.

Uwihoreye Claire ni umubyeyi warerewe muri SOS Rwanda

Munyetora Joseph ni umwe mu bafashijwe na SOS nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yavuze ko ubusanzwe avuka mu Murenge wa Bumbogo akaba yarinjiye muri SOS mu 1994 nyuma y’aho ababyeyi be biciwe agasigara wenyine afite imyaka 7 gusa y’amavuko.

Yakomeje avuga kandi ko nyuma yo kugera muri SOS yari afite ibikomere byinshi birimo n’ibyo kumuburi maze SOS ikamufasha kwivuza agakira hanyuma agasubira mu buzima busanzwe bw’umuryango aho SOS yamufashije kwiga, ndetse ubu akaba amaze kwigeza ku iterambere ryiza aho akorera ubucuruzi mu gihugu cya Kenya.

Yashoje avuga ko bashimira SOS kuko yabagaruriye ubuzima kuko bari barabuze ikizere ubu bakaba barakigaruriwe kuko babayeho nk’abandi bakuriye mu muryango ndetse by’akarusho ineza bagiriwe  nabo baka bashobora kuyitura abandi.

Munyetora Joseph ni umwe mu bafashijwe na SOS nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Umuyobozi wa SOS Children’s Villages ku Isi Bwana Kaul Siddharta mu ijambo rye yashimiye SOS Rwanda ku byo imaze kugeraho mu kwita ku bana ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange , avuga kandi ko Isi igifite abana babarirwa mu ma miliyoni kandi   bakeneye kwitabwaho by’umwihariko  buri wese abigizemo uruhare .

Umuyobozi wa SOS Children’s Villages ku Isi Bwana Kaul Siddharta

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango  Madamu Nyirahabimana Solina wari  Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango,  mu ijambo rye yagarutse kubikorwa by’indashyikirwa  umuryango SOS  ku Isi umaze kugeza kuri benshi , by’umwihako m’u Rwanda ashima intambwe yatewe mugihe cy’ imyaka 40  mugufasha igihugu kurera kandi bikaba byaranakozwe mubihe bitari byoroshye bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.

Yongeyeho ko leta izakomeza ubufatanye  na SOS mu gukomeza kwita ku bana batagira kivurira, anaboneraho gusaba  Abanyarwanda bose kugira uruhare mu gufasha abana batagira kirengera kugira ngo nabo bagire amahirwe  yo kugera k’ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Nyirahabimana Solina

SOS Children’s Villages Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bana ndetse n’urubyiruko rutagira kivurira rimwe na rimwe bakaba batagira n’imiryango.

Umuryango mpuzamahanga SOS washinzwe na Herman Gmeiner, mu mwaka wa 1949 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi ufite intego yo kurengera abana benshi bari babayeho nabi kubera iyo ntamabara yateye ingaruka nyinshi zitandukanye zibasiye abantu. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1979 .  Kuri ubu uyu muryango ukorera mu turere 4 mu gihugu  aritwo :Nyamagabe ,Gicumbi ,Kayonza, na Gasabo.

Itorero ry’abana ryasusurukije ibirori

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *