Umutingito wahitanye 25 ukomeretsa 350 muri Pakistani

Ibikorwa byo gushakisha ababa bahitanywe n’umutingito  wabaye mubihe bitandukaye  wari ku muvuduko wa manyitide ya  5,2 wahitanye  abagera ku 25 ugakomeretsa 350 m’Uburasirazuba   bwa Pakistani  kuri uyu wa Gatatu birakomeje.

Abashinzwe  gutabara muri Pakistani batangaza ko uyu mutingito wakomerekeje 350, ugasenya amazu abarirwa mu magana. 8o mu bakomeretse n’indembe nkuko abo bashinzwe  gutabara babivuga.

Abari muri iki gikorwa cyo  guratabara  ababa bahitanywe  cyangwa bagakomeretswa n’uyu mutingito  bavuga ko batorohewe kubera imvura nyinshi,  ndetse n’umuyoboro utwara umuriro w’amashanyarazi wangiritse  ,hakiyongeraho no kuba uburyo bwo guhanahana amakuru  nabwo butari gukora.

Pakistani ikunze kwibasirwa n’imitingito ,aho  mu 2005, umutingito  wari ufite umuvuduko wo kuri manyitide ya  7,6 wahitanye 73.000 ugasenya amazu y’ababarirwa  mu miliyoni 3,5 .

Umutingito wumvikanye mu bihe bitandukanye kuri uyu wa gatatu wumvikanye kandi mu bice bimwe bimwe by’Ubuhinde ,aha ubuyobozi bukaba bwatangaje ko  hakenewe gufashwa abagera mu 50.000

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *