Impuzamiryango Cladho yateguye amahugurwa ku bakozi b’uturere mu gutegura ingengo y’imari

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 24 Nzeli , Impuzamiryango Cladho k’ubufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita kubana UNICEF  yatanze amahugurwa ku bakozi baturuka mu turere dutandukanye tugize igihugu , hagamijwe kurebera hanwe uburyo bwiza  bwo kongerera ubushobozi abaturage mu kugira uruhare mubibakorerwa , hategurwa igenamigambi ndetse nishyirwa mubikorwa  ry’ingengo y’imari bikozwe mu mucyo.

Kabandana Benjamin Umukozi muri Minicofin ,afungura kumugaragaro aya mahugurwa  yigishije kuri  gahunda mu itegurwa ry’ingengo y’imari n’ishyirwa mubikorwa ryayo ,  n’uko abayobozi mu turere  bakwiye kubigiramo uruhare ,byose bigakorwa kuneza y’umuturage.

Yagarutse mw’itegurwa ryayo , aho yavuze ko abakozi b’Akarere usanga batabishyira mubikorwa nkuko baba babisabwe , ugasanga na raporo barekana  kenshi ziba zituzuye ,  kuko baba barakoresheje nabi amafaranga basabye ,bigatuma bahimba (Ibyiswe gutekinika) raporo kumunota wanyuma ari nabyo bibaviramo kunengwa.

Abakozi bshinzwe  JADF mu  turere  bari bitabiriye aya mahugurwa  , bagaragaza  intambwe imaze guterwa mu kurushaho kunoza imikorere yo gushyira mubikorwa igenamigambi ndetse n’imikoreshereze y’ingengo y’imari , berekanye ko hibandwa cyane kubifitiye abaturage akamaro , kandi hakarebwa n’uburyo akarere kagira uruhare mu byatuma ingengo y’imari kaba kagenewe ishobora kongerwa mu gihe biba byagaragaye ko idahagije .

Abitabiriye amahugurwa kandi bagarutse kuri zimwe mu mbogamizi bagihura nazo ,aho kenshi usanga basabwa raporo y’ibyakozwe  muburyo butunguranye , aha bagasanga igihe baba bahawe kiba kidahagije mu kuyinononsora ari nabyo bituma igaragaramo amakosa ubundi atakabayeho.

Mu mbogamizi kandi bagarutse kuri bamwe mu bafatanyabikorwa usanga batarangiza neza inshingano baba barihaye , bigatuma imwe mu mishinga yatangijwe ididindira , bityo kuyishakira ingengo y’imari kugirango irangizwe ntibyorohe.

Sekanyange Jean Leonard uyobora sosiyete sivile ubwo yatangizaga amahugurwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *