NIRDA yatanze amahugurwa kubafite inganda zikora ubodozi nk’igisubizo mu kuzamura Made in Rwanda

Ku munsi wayo wa kabiri ari nawo yasojweho, amahugurwa yahurije hamwe abafite inganda zikora ibijyanye n’ubudozi ndetse n’abandi bakora ubucuruzi bufite aho buhurira cyangwa bwuzuzanya n’ubudozi,yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA,abasigiye ubumenyi muri byinshi by’ingirakamaro mu kurushaho kunoza akazi kabo no guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Mugabe Freddy umukozi muri Minicom yagaragarije abari bitabiriye amahugurwa ibyiza n’inyungu Igihugu cyungutse  nyuma yo kwinjira muri gahunda ya Made in Rwanda,kuva mu mwaka wa 2015 aho byagabanije  icyuho cy’ibyatumizwaga.

Freddy Mugabe umukozi muri Minicom

Yagize ati “Igihe cyose Igihugu kigiye gutumiza ibintu mu mahanga, hashorwa  amadorali menshi ,nyamara kuva  gahunda ya Made in Rwanda yatangira kandi ikongererwa imbaraga, imaze  kuziba icyuho cyateraga igihombo cy’ibyatumizwaga hanze  kigera kuri Miliyoni 450 z’amadolari buri mwaka, kuko nyinshi mu nganda zo mu Rwanda zibasha  kubitunganya haba bimwe mu bikoresho  by’ubwubatsi, ibiribwa ndetse n’imyenda”.

Shyaka Gakuba   ni  umuyobozi   wungirije   w’uruganda  rukora imyenda  ruherereye mu Umujyi wa Kigali,rukaba rumaze umwaka umwe rutangiye,aho rukoresha abakozi bagera ku 150 ,ahamya ko amahugurwa bahawe na NIRDA bayungukiyemo ibintu byinshi bigiye kubasha kunoza  akazi kabo ka buri munsi,bityo ibyo bakora bikazaba byujuje ibikenewe kandi bikabasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse binatanga icyizere muri gahunda ya Leta yihaye yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu(Made in Rwanda).

Shyaka Gakuba

Yagize ati “aya mahugurwa y’iminsi ibiri duhawe na NIRDA ni ingenzi cyane kuko twigiyemo Quality control management aribyo bizadufasha kumenya uko ufata igitambaro,uko ushobora kugikata utagira ibyo wangiza, kugeraho n’ umwenda udoze ukwira uwo wawudodeye wujuje ibipimo ndetse n’ubuziranenge,kuko igihe habaye byinshi utakaza ari nako uba utakaza amafaranga.ikindi ni uko twashoboye  kugaragariza  NIRDA ibibazo duhura nabyo, tukaba twizeye ko hari ibyo yadukemurira ubwayo,ibindi nabyo ikadukorera ubuvugizi muzindi nzego isanzwe ikorana nazo haba muri MINICOM,MINICOFIN nahandi hose mu buyobozi bukuru bw’Igihugu no muri  Private Sector, hagamijwe kushaka uburyo twashobora gufatanya noneho ibibazo duhura nabyo byose bigakemuka”.

Abajijwe bimwe mu bibazo by’ingenzi abafite inganda zikora imyenda bahura nabyo,Shyaka gakuba yatanze ingero zaho kugeza ubu kobona abatekinisiye bigisha urubyiruko rushobora kuvamo abakozi b’inganda bikiri ingorabahizi,hakiyongeraho kuba nta shuli ryigisha kudoda mu buryo bwa kinyamwuga rihari, kandi nyamara hari urubyiruko rwinshi rukeneye akazi,bivuze ko kugirango ube waruha akazi ari uko uba urwitezeho umusaruro kandi rubasha gutanga ibintu byujuje ibipimo fatizo mpuzamahanga(Standards) kugeza n’ubwo ibyatunganijwe bishobora koherezwa mu mahanga.

Yanagarutse kubiciro bihanitse byo kubona aho abafite inganda zidoda bakorera ari nabyo biba intandaro yo kuba ibikorerwa mu Rwanda bigihenze, bikanakomeza ku ba inzitizi mu guhangana na caguwa yaturukaga mu mahanga igomba gucika burundu,aha agasaba ko bakoroherezwa kubona aho gukorera hadahenze kabone n’ubwo haba ari hanze y’Umujyi ariko intego yo kugabanya ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikagerwaho bityo Abanyarwanda bakabyitabira ku bwinshi.

Imbonerahamwe igaragaza igitera ihenda ry’ibikorerwa mu Rwanda

Ibi kandi ni bimwe mubyagarutsweho na Niyonzima Jean Marie Umuyobozi w’uruganda rukora imyenda ruherereye mu Akarere ka Burera, ( Burera Garment) aho yishimira ibyo bungukiye mu mahugurwa nk’intego nziza NIRDA yiyemeje mu nshingano zayo  zo  kuzamura Made in Rwanda cyane ko impuguke babazaniye zabigishije byimbitse uburyo bwiza bwo gukora ibigezweho kandi byizewe,akaboneraho guhamagarira Abanyarwanda bose gukunda ibikorerwa iwabo,kuko ari byo byihariye ubwiza kuruta n’ibyari bisanzwe bitumizwa hanze.

Niyomzima Jean Marie

Mu Rwanda kugeza ubu bigaragara ko nta kibazo cy’isoko ry’ibihakorerwa gihari ,uhereye no kuri  gahunda y’Igihugu yo kwimakaza no guhesha agaciro Made in Rwanda,aho mu bukangurambaga bukorwa harimo kumvisha ibigo bya Leta ko buri wa Gatanu abakozi bose baba bakwiye kuza mukazi bambaye Made in Rwanda,igisigaye gusa akaba ari ugukomeza gushishikariza abikorera gushora imari munganda hagamijwe kuzamura ubwinshi bw’ibikorerwa mu gihugu(Made in Rwanda)

Madame Denyse umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ( RSB)wasobanuriye abitabiriye amahugurwa ibyiza byo kumenya ubuziranenge bw’ibyo bakora.
Abitabiriye amahugurwa batanga ibitekerezo

 

Abdul Kamal Razzak inzobere yatanze amahugurwa anyanye no kudoda kinyamwuga

 

Byateguwe na Mutesa Bernard

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *