Senegal:Macky Sall yiteguye gutsinda amatora nta nkomyi
Prezida w’igihugu cya Senegal, Macky Salll, ariko ashishikajwe no kongera kwiyamamariza manda ya kabiri. Afite icyizere ko azasubira gutorwa kandi ko azatsinda ku nshuro ya mbere y’amatora.
Macky Sall avuga imigambi ikomeye yerekeye inyubako yashoboye kugera kumusozo mugihe cyubutegetsi bwe , harimo imihanda ya kaburimbo, n’ikibuga mpuzamahanga gishyashya bizamufasha mu kongera gutsinda amatora.
Abamunebga nyamara bavuga ko ashobora gutsinda amatora nta mbogamizi kubera abanyepolitike 2 bakomeye batavuga rumwe nawe bangiwe kwitoza. Abo banyepolitike 2 bahamwe n’ibyaha bya ruswa. Ibyaha ababashyigikiye bavuga ko bishamikiye ku mpamvu za politike.
Umukuru w’Umujyi wa Dakar ari mu banyepolitike bangiwe kwitoza kubera ko yahamwe n’ibyaha byo gukoresha nabi amafranga y’igihugu. Umukandida ubonwa ko ari imbere y’abandi mu bo bahatana ni Idrissa Seck, wiyamamarije kuba perezida inshuro ebyiri mbere yaho.
Maky Sall yagiye ku butegetsi mu mwaka w’i 2012. Azahatana n’abakandida bane mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Senegal ku cyumweru gitaha.