Karongi: Urubyiruko rwamaze gusobanukirwa gahunda yo kuboneza urubyaro

Ibihe bibi bya Covid-19 byakurikiwe n’ingaruka zitari zimwe ku buzima bwa benshi harimo no gufunga amashuri by’igihe kirekire  , hari abo byakanguye nyuma yo kubona ko hari urubyiruko rwateshutse rukishora mu bikorwa byarukururira gutwara inda zitateganijwe.

Binyuze  mu bukangurambaga bwakozwe  , bamwe m’urubyiruko rubarizwa mu mirenge  itandukanye igize  akarere ka Karongi ,   bemeza  ko  bamaze  guhindura  imyumvire kubijyanye  na gahunda  yo  kuboneza  urubyaro ,  nyuma yo   gusobanukirwa  no  kumenya  ko  ubu   buryo  ari  bwo  buzabafasha gutegura  ejo  heza habo , ndetse  n’iterambere ry’igihugu  muri rusange.

Mu gihe   rumwe  mu  rubyiruko  rutumvaga  akamaro  ko  gukoresha  uburyo  bwo kuboneza  urubyaro  bitewe n’uko  hari abasangaga  nta mpamvu  yo  kwitabira  iyi  gahunda  mugihe batarashaka ,(Gushaka umugore cg umugabo) ariko  nyuma  yo  gusobanukirwa ko ubu buryo  aribwo bwakoreshwa nk’inkingi  yo  kwikingira  gutwara  inda  zitateganijwe cyane  ko no   mubashakanye  abenshi   babyara  batabiteguye , bahisemo  gukurikiza inama  bagirwa zo  kuboneza urubyaro  banafata iya mbere  mu  kubishishikariza  bagenzi  babo.

Uwimana  Claude (Yahinduriwe amazina) ubarizwa mu murenge wa Gitesi  ari mu rubyiruko rw’abasore bamaze guhindura imyumvire akanabishishikariza bagenzi be aho yemeza  ko  gahunda  yo  kuboneza  urubyaro  isobanuye  byinshi  kuri  we  kuko  ari uburyo bwiza  bwo  kugera  ku iterambere  ryifuzwa.

Yagize ati  “Twebwe  nk’urubyiriko  niyo  ababyeyi  bacu  batwohereje  ku  mashuri  ,  tuhahurira  n’ibibazo  bitandukanye  birimo kwitwara  uko  twishakiye , nyamara  ari  nabyo bidukururira  kenshi  mu  kuba  twakwishora  mu  busambanyi  hagati y’abasore  n’abakobwa , bigatuma  bamwe muri twe  habaho  guterana   inda  zitateganijwe  , bikatuviramo  guhagarika amahirwe twari  dutegereje , nyuma rero  yo  kubona ko  kuboneza  urubyaro  hakoreshwa  uburyo  bwose  twigishijwe   aribyo  byadufasha  kutagwa  mu  mutego , twahisemo kubyitabira  kuko  ari  gahunda  nziza  n’ubuyobozi  bwacu  buhora  budushishikariza”.

Ishimwe Charlotte (Nawe yahinduriwe amazina) , avuga  ko  we  n’abagenzi  be cyane abakobwa , bumva  neza  gahunda  yo  kuboneza  urubyaro  kuko  yabagoboka  mu  gihe  cyo  kuba  basama  inda  muburyo  butitezwe.

Yagize  ati “ Kwitabira  gahunda  yo  kuboneza  urubyaro ni ngombwa  cyane   natwe  urubyiruko biratureba   kuko  bibasha kuturinda  , bitewe  n’uko  iyo ugize ibyago  byo  kubyara   ukiri  muto ,  usanga  ubuzima  bwawe  bujya  mu  bibazo  bidashira  ndetse  no  mu  miryango  uvukamo   ababyeyi  bakagutererena , ugasanga  rero  abagezweho n’ingaruka  zo kudahindura  imyumvire ngo bemere   kuboneza urubyaro  ubuzima bwabo  buba bubaye  nk’ubuhagaze”.

Hirya no hino mu bice byose bigize Igihugu hakunze kumvikana ibibazo  by’abangavu batwara inda zitateganijwe ndetse imibare igenda irushaho kuzamuka , ibi kugirango bicike uruhare rwa buri muntu rukaba rukenewe .

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *