Senegal:Macky Sall yiteguye gutsinda amatora nta nkomyi

Prezida w’igihugu cya Senegal, Macky Salll, ariko ashishikajwe no kongera kwiyamamariza  manda  ya  kabiri. Afite icyizere ko azasubira gutorwa kandi ko azatsinda ku nshuro ya mbere y’amatora.

Macky Sall avuga imigambi ikomeye yerekeye inyubako yashoboye kugera kumusozo mugihe cyubutegetsi bwe , harimo imihanda  ya kaburimbo, n’ikibuga mpuzamahanga  gishyashya bizamufasha mu kongera  gutsinda amatora.

Abamunebga  nyamara bavuga ko ashobora gutsinda amatora nta mbogamizi kubera abanyepolitike 2 bakomeye batavuga rumwe nawe bangiwe kwitoza. Abo banyepolitike 2 bahamwe  n’ibyaha bya ruswa. Ibyaha  ababashyigikiye bavuga ko bishamikiye ku mpamvu za politike.

Umukuru w’Umujyi  wa Dakar ari mu banyepolitike bangiwe kwitoza kubera ko yahamwe n’ibyaha byo gukoresha nabi amafranga y’igihugu. Umukandida ubonwa ko ari imbere y’abandi mu bo bahatana ni Idrissa Seck, wiyamamarije kuba perezida inshuro ebyiri  mbere yaho.

Maky Sall yagiye ku butegetsi mu mwaka w’i 2012. Azahatana  n’abakandida bane mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Senegal ku cyumweru gitaha.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *