Amerika yafatiye ibihano abayobozi batanu bo muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye gufatira ibihano birimo gukumirwa gukorera ingendo hanze ku bayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubera uruhare bagize mu bikorwa by’amatora yatsinzwe na Félix Tshisekedi ku wa 30 Ukuboza 2018.

Mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 22 Gashyantare 2019, Amerika yavuze ko yifatanyije n’abaturage ba RDC nyuma y’ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu mahoro ryabaye muri iki gihugu.

Tshisekedi w’imyaka 55 watorewe kuyobora RDC atsinze Martin Fayulu yarahiriye kuyobora RDC ku wa 24 Mutarama 2019. Yasimbuye Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001.

Iri tangazo rivuga ko amatora agaragaza ubushake bw’abaturage buganisha ku mpinduka no kubaka inzego za leta ariko “hari ibibazo birebana n’amategeko mu rugendo rw’amatora.’’

Ibibazo byavutse bishingiye ku kwakira ruswa, guhonyora uburenganzira bwa muntu cyangwa gutambamira demokarasi byatumye hari abayobozi bashyirirwaho ibihano bashinjwa kubangamira imigendekere myiza y’amatora muri RDC.

Aba bayobozi batanu barimo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri RDC (CENI), Corneille Nangaa; Visi Perezida wa CENI, Basengezi Katintima Norbert; Umujyanama wa Perezida wa CENI, Marcellin Mukolo Basengezi; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite muri RDC, Aubin Minaku Ndjalandjoko na Perezida w’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga, Benoit Lwamba Bindu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko “Hashingiwe ku ngingo ya 7031(c) mu gihe hari abafite amakuru mpamo ko abayobozi ba guverinoma z’ahandi bagaragayeho ruswa cyangwa ibyaha byo konona uburenganzira bwa muntu, abo bantu n’imiryango yabo bakumirwa kwinjira muri Amerika.’’

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, yanakuriyeho viza ku bayobozi b’amatora n’abo mu nzego za leta, abasirikare bakekwaho uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu no kuvangira urugendo rwa demokarasi.

Abashinjwa bakekwaho guha ikaze ruswa cyangwa kureberera ibikorwa by’ihohoterwa ku bantu baharanira uburenganzira bwabo bwo kuvuga mu mudendezo usesuye.

Ibihano byatangajwe byafatiwe abayobozi bamwe ndetse itangazo rivuga ko bitareba “abaturage ba Congo cyangwa guverinoma nshya ya Tshisekedi.’’

Amerika yatangaje ko iki cyemezo cyerekana ubufatanye iki gihugu gishaka kugirana na RDC mu guhangana na ruswa no kubaka demokarasi ijyanye no kubaha uburenganzira bwa muntu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *