Ibibazo byavugwaga mu bagenagaciro byabaye amateka “Eng.Dushimimana”

Ni kenshi hagiye hagaragara ibibazo bitandukanye mubagenagaciro byo kutumvikana , Mu mwaka ushize hagaragara amakimbirane hagati yabagenagaciro cyane byakomotse ku matora yabaye nyuma haza gucikamo ibice bitewe no kutumvikana kubyavuye mu matora .

Umuyobozi w’urugaga rw’ abagenagaciro mu by’ubutaka mu Rwanda , Eng. David Dushimimana, avuga ko uyu munsi wa none nta kibazo kikigaragara mubagenagaciro, kuko ubu hashyizweho uburyo bwikoranabuhanga,

Ati “ubu hakemuwe uburyo umwuga wakorwaga tubishyira mu ikoranabuhanga. Uyu munsi iyo umugenagaciro agiye kugena agaciro duhita tubona uko yagennye agaciro naho yabikoreye . iri koranabuhanga ridufasha kumenya no kwakira amakuru ku igenagaciro ryakozwe“.

Eng. Dushimimana David Umuyobozi w’abagenagaciro

Eng. Dushimimana , yemeza ko kugeza ubu ntamakimbirane akirangwamo kuko bagerageje kuyakemura ashimangira ko kugeza ubu urugaga ruhagaze neza kandi ko kugeza ubu urugaga rugeze ku banyamuryango 170,

Ati “kuva uru rugaga rwatangira rwagiye ruhura nimbogamizi ariko ubu nta makimbirane ari mu banyamuryango kuko ubu ahubwo barangamiye iterambere harebwa nuko hakongerwa Imbaraga kugirango rurusheho kugaragaza umusaruro” .

Akomeza avuga ko Urugaga rwabagenagaciro wari umwuga wakorerwaga muri Banki nkuru yigihugu; akaba aribo bagena abantu baha agaciro umutungo. Nyuma yivuguruwa rwitegeko ryubutaka ; 2010 hashyizweho nitegeko rishyiraho abagenagaciro bumwuga bafite amategeko abagenga nubuyobozi buzwi.

Eng. Dushimimana; avuga ko kugeza ubu bafite abagenegaciro bafite ubumenyi buhagije bwo gufasha inzego zitandukanye zirimo Amabanki nibigo bya Leta.
Urwo rugaga rwatangiye muri 2010 rufite abanyamuryango 40 none ubu rufite 170, nyuma yamatora yabayemo impaka mu mwaka wa 2019 , akitabirwa nabantu 92.

Eng David Dushimimana, yavuze ko bataje guhangana nabatari bishimiye amatora ahubwo baje kubaka urugaga bagaharanira iterambere.

Ati”Twakoze igishoboka cyose kugira ngo tuganire na bo kuko twifuzaga kongera kugarura ubumwe mubagenagaciro. Urugaga rufite inshingano yo gusuzuma no gushakira ibisubizo ibibazo byose bireba umwuga wigenagaciro ku mutungo utimukanwa; gusuzuma no gushakira ibisubizo ibibazo byose birebana nimyitwarire yabakora umwuga wigenagaciro; guhana amakuru ku birebana numwuga wabagenagaciro ku mutungo utimikanwa; guteza imbere umwuga wigenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda; gutegura amabwiriza nibigenderwaho mu mwuga wigenagaciro ku mutungo”.

Urugaga rw’Abagenagaciro rugizwe n’Inteko Rusange; Inama y’Ubutegetsi; Ubunyamabanga Nshingwabikorwa. Uru rwego rugizwe n’abantu barindwi, uhagarariye Banki Nkuru y’U Rwanda; uhagarariye Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda; uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka n’uhagarariye Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo.uhagarariye Urugaga rw‟Abikorera; Abantu babiri (2) bahagarariye Urugaga rw’Abagenagaciro ku mutungo utimukanwa batowe na bagenzi babo.

Abagize Urwego bashyirwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe, rigena Perezida na Visi Perezida barwo kandi umwe muri bo agomba kuba akora umwuga wigenagaciro ku mutungo utimukanwa. Abagize Urwego bagomba kuba bafite nibura ubumenyi mu bijyanye numwuga wigenagaciro ku mutungo utimukanwa.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *