Malawi: Ucyekwaho gushimuta nyamweru, yapfiriye aho yari afungiwe na polisi ya Malawi

Uw’ibanze mu bacyekwaho gushimuta umuhungu wa nyamweru w’imyaka 14 y’amavuko, yapfiriye aho yari afungiwe na polisi ya Malawi.

Luka Buleya yatangajwe ko yapfuye mu gitondo cyo ku wa kane nyuma yo kwitaba urukiko kwamaze igihe gito ku wa gatatu mu murwa mukuru Lilongwe wa Malawi.

Samson Bulaki, mwishywa wa Bwana Buleya, yavuze ko umuryango wabo ufite impungenge ku cyateye urupfu rwe ndetse yeretse BBC amafoto agaragaza umurambo we ufite ubushye bwinshi.

Polisi ya Malawi yatangaje ko igitegereje ibizamini byo kwa muganga mbere yuko igira icyo itangaza ku cyateye urupfu rwe.

Bwana Buleya yashinjwaga kuba yarategetse abantu babiri kujya gushimuta uwo muhungu wa nyamweru mu cyumweru gishize, mu karere ka Dedza kari rwagati muri Malawi, nko ku birometero 100 mu majyepfo ya Lilongwe.

Overstone Kondowe, umukuru w’ishyirahamwe rya ba nyamweru muri Malawi, yavuze ko yizeye ko urupfu rwa Bwana Buleya rutava aho rubuza iki gihugu gutahura abagize igico cy’abashimuta ba nyamweru no kumenya isoko rishorwaho ibice by’imibiri yabo.

Ubwicanyi n’ishimutwa rya ba nyamwweru rimaze kuba ikibazo gikomeye muri Malawi.

Abafite ubu bumuga barahigwa bakicwa cyangwa bagacibwa amaguru cyangwa amaboko n’abantu bakoresha ibyo bice by’umubiri mu bikorwa by’ubupfumu, bizeye ko baba abakire cyangwa bakagira amahirwe mu buzima.

Uwo muhungu wa nyamweru w’imyaka 14 y’amavuko washimuswe, kugeza ubu ntibiramenyekana aho aherereye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *