Rwanda FDA yahagaritse imiti ibiri ikoreshwa mu gusukura intoki ‘Hand Sanitizer’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) ku wa 04 Nzeri 2020 cyahagaritse ikoreshwa, igurishwa n’ikwirakwizwa ry’imiti isukura intoki harimo uwitwa Purell-instant hand sanitizer (60ml) ukorwa na BELLA Limited n’uwitwa Guard- hands sanitizers (30ml) ukorwa na KVMS Co ltd.

Iyi miti yahagaritswe hagendewe ku mabwiriza y’uko imiti isukura intoki igomba kuba irimo alcohol yo mu bwoko bwa ethanol ku kigero kiri hagati ya 70% na 80% cyangwa alcohol ya isopropyl iri kuri 75%.

Rwanda FDA yatangaje ko yanashingiye ku bipimo bya laboratwari byakozwe n’icyo kigo byagaragaje ko umuti wa Guard- Hands sanitizer (30ml) n’uwa purell-instamt hand sanitizer (60ml) itujuje ibisabwa bityo ‘iyo miti ihagaritswe’.

Rwanda FDA yibukije abantu ko methanal idakoreshwa mu gukora imiti isukura intoki kubera ko itica udukoko kandi ikagira ingaruka mbi ku buzima. Iki kigo gikomeza gisaba abakoresha imiti isukura intoki kugenzura amakuru ari ku icupa riguriwemo uwo muti.

Ayo mabwiriza ni ingano ya ethanol iri ku kigero kiri hagari 70% na 80% cyangwa isopropyl iri kuri 75% n’ibindi by’ingenzi harimo glyceline na hydrogen peroxide. Hari kandi nimero iyiranga, itariki yakozweho n’igihe izarangirira, hari kandi izina ry’uruganda rwayikoze naho ruherereye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *