Umujyi wa Medina wagabweho igitero

Umujyi mutagatifu wa Madina wagabweho igitero cy’umwiyahuzi mu gihe habura umunsi umwe ngo abasilamu basoze igisibo cy’ukwezi kwa Ramdhan.

Tereviziyo ya Arabia Saudite yerekanye amashusho y’imodokari irimo yaka umuriro hafi y’umusigiti umwe wo mu muji wa Medina, mu kibanza gisanzwe gihagarikwamwo imodoka, iruhande hari umurambo.

Icyo gitero cyahuriranye n’ikindi cyagabwe n’umwiyahuzi mu wundi mujyi wa Qatif wiganjemo aba Shia, hamwe n’ikindi cyagabwe ku biro by’uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika i Jeddah.

Muri icyo gitero cy’i Jeddah, hakomeretse abashinzwe kurinda umutekano babiri.
Nta mutwe n’umwe wari wigamba iki gitero kibaye habura umunsi umwe ngo Abasilamu basoze igisibo cyabo cy’ukwezi kwa Ramadhan

Leave a Reply

Your email address will not be published.