Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AGRA

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2020, u Rwanda rurakira Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), itegurwa n’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA).

Ni muri urwo rwego ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AGRA Hailemariam Desalegn, na Perezida wa AGRA Dr Agnes Kalibata, mbere y’uko iyo nama iterana.

Iyo nama mpuzamahanga izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tugaburire Imigi, Duteze imbere Umugabane, Duhaza amasoko, twubaka uruhererekane rw’Ibiribwa rurambye muri Afurika.”

Yitezweho guhuza abatumirwa barenga 2,000 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika, barimo Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za Giverinoma, Sosiyete Sivile, urwego rw’abikorera, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Iyo nama yitezweho gukorwamo ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane w’Afurika, aho Perezida Kagame yitezweho kugaragaza ingamba zizafasha Afurika kubaka no kongera umutekano w’ibiribwa urambye.

Perezida Kagame yitezweho kugaragaza uko Afurika yakwihaza mu biribwa

Icyo kiganiro kizagaruka by’umwihariko kuri uyu mwaka wa 2020, aho uruhererekane rw’Ibiribwa ku mugabane w’Afurika rwahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19 cyafunze imipaka n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi, bikagira ingaruka ku buhinzi no ku bukungu muri rusange.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishishikariza buri Munyafurika kongera gutekereza ku ruhererekane rw’ibiribwa, akagenzura n’uruhare rwe mu guharanira ko umutekano w’ibiribwa waboneka, himakazwa ubuhinzi bwa kijyambere bwihagije ku ikoranabuhanga, bushobora no guhaza umubare w’abatura mu migi y’Afurika bakomeza kwiyongera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) ritangaza ko 61% by’abatuye Isi bazaba batuye mu migi mu mwaka wa 2025, rigashimangira ko kimwe cya kabiri cy’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kizaba gituye mu migi bitarenze mu 2050.

 

facebook sharing button

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *