Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kudahishira abahohotera abana bagashyikirizwa ubutabera

Mu karere  ka  Rwamagana Intara  y’Uburasurazuba , bamwe mu  bangavu  baterwa inda zitateganyijwe barasaba  ababyeyi kudahishira  uwabahohoteye kugirango bahabwe  ubutabera.

Uwera Diane  wahinduriwe izina  ni umwangavu aganira n’ikinyamakuru  Imenanews.com avuga ko ari umwe mu bahuye n’ihohoterwa  ariko ababyeyi be bakumvikana n’uwamuteye inda akabaha amafaranga kugirango babigire ibanga  rikomeye.

Agira ati ‘’Ndi umwe mu bahuye n’icyo kibazo  cyo guterwa inda, ariko nyine uwanteye inda yumvikanye  n’iwacu  mu ibanga rikomeye  abagurira inka yo gukamira umwana  anabaha amafaranga yo gutunga umwana buri kwezi. Yanyemereye ko nzasubira mu ishuri , ubwo rero bambujije kugira uwo mbibwira kuko  naba nishe igihango yagiranye no mu rugo.’’

Akomeza avuga ko murugo iwabo batifashije kuburyo yatanga ikirego kandi aramutse abivuze bikajya hanze yahura n’ingorane , bakamwirukana mu rugo akabura aho yerekeza kandi bamufasha kurera umwana.

Uwiduhaye  Solange , ni umwangavu ufite imyaka 17 y’amavuko na we yemeza ko abangavu bahura n’ihohoterwa bakabura uburyo bakwitabaza ubutabera kubera ko ababyeyi babo bagira uruhare mu guhishira ababahohoteye kugirango batiteranya nabo kuko abenshi baba ari abaturanyi babo.

Musabyimana  Diane  atuye mu murenge wa  Muhazi   akagari  ka Nsinda  ni umujyanama w’ubuzima  yagaragaje impungenge  abangavu bahura nazo.

Agira ati ‘’Nko mu  mudugudu  wa Kanogo  mbereye umujyanama w’ubuzima , ngenda mu ngo ndeba abagore batwite  n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima    bagomba kujya kwa muganga  nkabakangurira kujyayo. Abatwite  nkabagira inama  zo kwipimisha  mbasobanurira uko umubyeyi yitwara mu gihe atwite, ariko biratugora iyo usanze  umwangavu  atwite ’’.

Akomeza avuga ko hari impungenge bahura nazo  mugihe baba bari mu ibarura,  bagera kubangavu bakiri mu miryango  ababyeyi bakamutegeka kutazagira uwo abwira ko umukobwa wabo atwite ,kuko uwahohoteye uwo mwangavu  aba ari hafi badashaka kumuvuga bityo umwana akaharenganira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko yaba umubyeyi cyangwa undi wese uzi uwahohoteye umwana ntabivuge bose bahanwa kimwe.

Ati ‘’Usibye n’ababyeyi  babo babigiramo uruhare bagahishira izo nkozi z’ibibi ,n’umuturanyi ubizi ntabivuge bose ubutabera burabakurikirana kuko biba ari ubufatanyacyaha’’.

Akomeza avuga ko ababyeyi  bemera impano  zabo  bagizi ba nabi  bakirengagiza ko hari itegeko rirengera umwana  ko nabo bazajya bakurikiranwa ndetse n’ababigizemo uruhare bagahanwa.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *