EgyptAir izasubukura ingendo ihera ku zerekeza i Kigali

Sosiyete EgyptAir, ikora ubwikorezi bwo mu Kirere yo mu Misiri, yiteguye gusubukura ingendo zayo ihereye ku zerekeza mu Mujyi wa Kigali tariki ya 8 Ukwakira 2020.

Mu itangazo iyo sosiyete yashyize ahagaragara yatangaje ko ingendo ziva i Cairo zerekeza i Kigali zizajya zikorwa ku wa Kane no ku wa Gatandatu buri cyumweru,  mu gihe iziva i Kigali zerekeza i Cairo zizajya zikorwa ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Biteganyijwe ko izo ndege zizajya zibanza guca Entebbe muri Uganda.

EgyptAir yatangaje kandi ko izatanga poromosiyo yo kugabanya ibiciro iziyongera kuri serivisi nshya kandi zizira amakemwa zateguriwe abagenzi.

Urugendo rwa mbere rwa EgyptAir rwakozwe na Boeing 737-800’s yakandagiye kku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali, ikaba ari isosiyete ya munani yemerewe gukorera ingendo zerekeza i Kigali zitanyuze mu bindi byerekezo.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Ahmed El Ansary, yavuze ko iyo sosiyete yahereye mu Rwanda kubera ko ari kimwe mu bihugu bikomeje kwihuta mu iterambere ku mugabane w’Afurika.

Yongeyeho kandi ko u Rwanda rwishimiye gufungurira ibirere byarwo Abanyamisiri, koroshya ubuhahirane no gutsura umubano hagati y’ibyo bihugu.

Yagize ati: “Biragaragara ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikataje mu iterambere ku Mugabane w’Afurika. Tumaze igihe kingana n’amezi atandaru dukora kuri uyu mushinga. Batwakiye na yombi. Mu gihe buri gihe duhora tuvuga ibibazo byo kuba imigi yo ku mugabane wacu idahujwe, ariko nkeka ko kubona EgyptAir ikandagira i Kigali ari intambwe itwerekeza ahazima.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *