Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kwigisha abana amategeko abarengera

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakivugwa ndetse hakagaragara  ihohoterwa rikorerwa abana , inzego zose zirebwa n’iki kibazo zahagurikiye gukora ibishoboka byose kugirango ababigizemo uruhare bakanirwe urubakwiye , bityo uruhare rw’umuryango ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta bwuzuzanye hagamijwe kubaka u Rwanda rutarangwamo ihohoterwa .

Mu karere  ka  Rwamagana  abana  284 bafashwe  kungufu mu gihe cy’amezi  umunani  kuva muri  Mutarama  kugera  muri  Kanama   2020  nk’uko  bitangazwa  n’umuyobozi  w’akarere  ka  Rwamagana  , ibirego  by’ababahohoteye  bikaba  biri  gukurikiranwa  n’inzego  z’ubutabera  .

Mu kwirinda  iki  kibazo  ababyeyi  barasabwa  kwegera  abana  bakabigisha  amategeko  abarengera  n’inzego  bakwitabaza   mu gihe  bahuye  n’ihohoterwa.

Mukandayisaba   Marie   Gorethi  utuye mu  murenge  wa  Gishari   mu Kagari  ka  Bwisanga   mu   mudugudu   wa  Kanogo , agaragaza  uruhare  ababyeyi  bagombye  kugira   mu  kwigisha  abana babo uburenganzira  bahabwa  n’itegeko  igihe  bahuye  n’ihohoterwa.  Agira  ati “Ababyeyi  akenshi  bakunda  kudatega  amatwi  abana  mugihe bahuye n’ihohoterwa nyamara bigomba kuzuzanya n’inshingano zabo babafiteho za buri munsi nk’ababyeyi bagomba kubaba hafi “.  Yongeraho  kandi  ko  buri  mubyeyi  akwiye  kwicara  akabwira  umwana  we   ikibi  n’ikiza  kugira  ngo  atazagwa   mu bishuko  bimuganisha  ku  kuba  yahohoterwa.

Hahirwabasenga   Theonilla   ni  umubyeyi  ufite  abana  babiri  b’abakobwa  bari  mukigero  k’imyaka  18  na 19  y’amavuko.  Yagaragaje    imbogamizi  ababyeyi  bahura  nazo  ko  ari ukutaganiriza  abana   mugihe  bahuye  n’ihohoterwa  , akaba  asaba  buri  mubyeyi   kwicara  akaganiriza  abana  atitaye  kukigero  k’imyaka  bafite hagamijwe gukumira ihohoterwa bagirirwa iryo ariryo ryose  , kuko ryakwica ahazaza h’umwana.

 

Habiyambere  Claude agira inama abandi babyeyi kuba maso bakarinda abana babo 

Habiyambere Claude nawe nk’umubyeyi kandi w’umugabo ,  mu gutanga inama yafasha kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana , atunga  agatoki  ababyeyi  b’abagore  kudohoka ku nshingano zabo zo kutaganiriza  abana.

Agira  ati  ’’Njye  abakobwa  banjye  bamaze  kuba  abangavu  nabonye  ko  nyina  atabaganiriza   kandi  mbona  hari  abasore  baza  kubasura  ,  numvangize  ikibazo  mbajije  nyina  ambwira  ko  atabiganiriza  abana  , mpitamo  kubegera mbereka  ikibi  n’ikiza  kugirango  hatazagira  utwara  inda  ntaramugiriye   inama’’.

Yakomeje  agaragaza  ko  abakobwa  be  yabaguriye  udukingirizo (prundance) abereka  n’uburyo  gakoreshwa  kugirango  nibahura  n’ibishuko  bazabashe   kwirinda  bakoreshejea  gakingirizo.

Umuyobozi  w’Akarere  ka  Rwamagana  Mbonyumuvunyi  Radjab

Umuyobozi  w’Akarere  ka  Rwamagana  Mbonyumuvunyi  Radjab  aganira  n’ikinyamakuru Imenanews.com  avuga  ko  umubyeyi  yagombye  kumenya   amategeko  arengera  abana  mugihe   bahuye  n’ihohoterwa.

Agira  ati  ”Birakwiye  ko  ntamubyeyi  ukwiye  guhishira  umuntu  wese   ucyekwaho  icyaha  cyogufata  kungufu  abana.’’ Yakomeje  agaragaza  ko  umuntu  wese  wafatwa  yashyikirizwa  ubutabera.

Itegeko nomero  32/2016  ryo ku  wa 28/08/2016 rirengera  abantu  n’umuryango

rihana   umugabo  wahohoteye   umugore mu rwego rwo gukomeza kunganira Leta

y’u Rwanda mu  gusakaza no kumenyakanisha   amategeko  , cyane cyane arengera

ubureganzira  bw’ umugore. Pro-famme/twese hamwe yateguye inyandiko ifasha

abaturage mu nzego zose gusobanukirwa  neza  ibikubiye  mu itegeko ryatangijwe

mu Igazeti ya  Leta nimero 37 yo ku wa 12/09/2016.

 

 

Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *