Iheza n’akato Ku bafite HIV byiganje mu rubyiruko”Ubushakashatsi”

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hakiri abantu bagifite iheza n’akato Ku bantu bafite virusi itera SIDA.

Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida “RRP+” hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye mu nama yari gamine kurebera hamwe icyakorwa Kugirango iheza n’akato bigirirwa abantu bafite virusi itera SIDA ryacika Burundu.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko iheza n’akato kurubu ryiganje cyane muru byiruko Aho usanga mu bigo by’amshuri bimwe na bimwe usanga umwana umenyekanye ko afite virusi itera SIDA bagenzi be batangira Ku mwishisha yewe na bimwe mu bikorwa rusange agatangira gukumirwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+) Deo Mutambuka, Avugako u Rwanda Ruhagaze neza Ku rwego rw’isi ariko ibyo bikaba bitavuzeko turekeraho kwibutsa abantu guhashya iheza n’akarengane bikorerwa abafite virusi itera SIDA.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera Sida (RRP+) Deo Mutambuka

Deo Mutambuka Ati. “U Rwanda Ku rwego rw’isi turi munsi ya 15%, ibyo bikaba bigaragaza ko iheza n’akato Biri Kugabanuka, iyi 13% isigaye tugendeye k’ ubushakashatsi bwakozwe 2020 bugaragaza ko iheza n’akato kurubu riboneka cyane mu rubyiruko, bityo rero tukaba dusaba ubukangurambaga mu Mashuri atandukanye yewe ko na handi bugomba gukomeza kugirango ejo n’ejo bundi iheza n’akato bitaziyongera ugasanga bibaye nkuko Byahize.

Muneza Sylvie, Umuyobozi mukuru wa RRP+

Umuyobozi mukuru wa RRP+ Muneza Sylvie, avugako hakozwe Buno bushakashatsi hagamijwe kureba ibice bisigayemo iheza n’akato Kugirango harebwe Ingamba zafatwa zo Kurandura iryo heza n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA.
Yakomeje avuga ko Kubera umubare munini usigaye usangwa mu rubyiruko habaho ubukangurambaga ndetse no kubigo by’amashuri hagasubizwaho ama club ya Antisida Kugirango urubyiruko rwumve neza ko umuntu ufite virus itera SIDA nawe aru muntu nka abandi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Basile Ikuzo, yavuzeko hari ikizere ko iheza n’akato bikorerwa abafite virusi itera Sida mu mwaka 2030 bizaba bitakiriho.

Dr Basile Ikuzo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC

Dr Basile Ikuzo Ati. “Kuva hagati ya 2009 na 2020 ubushakashatsi bwerekana ko iheza n’akato byagabanutse mu Rwanda kuva aho byari hejuru ya 50% bikamanuka mpaka ubu tukaba turi hasi ya 15% navugako ari ikigero cyiza”.

Akomeza avuga ko Ubu bushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka 5 bivuzeko umwaka utaha wa 2025 dutegereje kurebe Ibizava mubushakashatsi maze ahazaba hakiri imbaraga nye tukazongere kugira iheza n’akato bicike burundu nkuko dufite intumbero yo kuba mu mwaka wa 2030 Sida tuzaba twarayiranduye ariko bikajyana n’akato gakorerwa abafite virusi itera Sida.

Bimwe mu bibazo byagaragaye cyane ko byiganje mu gutuma abafite virusi itera Sida bahabwa akato harimo kuba aho bafatira imiti igabanya ubukana bakwirakwiza amakuru yabo ugasanga bityo umubonye wese ahita amubonamo ikindi kintu abantu, bakaba basaba ko amakuru yabo yagirwa ibanga mu gihe bataremerankwaho koko niba ashobora gutangwa.

Kubwizo mpamvu Urugaga rw’abafite Virusi Itera Sida mu Rwanda RRP+ bashyizeho umurongo wo guhamagara k’ubuntu (1245 toll free) kuwaba yahohotewe cyangwa se hari amakuru ashaka gusobanuza.

Kurubu Urugaga rw’Abafite Virusi Itera Sida mu Rwanda RRP+ rufite abanyamuryango bari hejuru ya 70% mu bafite virusi itera Sida mu Rwanda hose.

By: Imena

Loading