Rusizi :Ntibasigaye inyuma munganda ndangamuco

Mu Akarere ka Rusizi  mu rwego rwo kwihangira imirimo , uhasanga bamwe m’urubyiruko rwamaze gutera intambwe mu bikorwa bitandukanye bibarizwa mu nganda ndangamuco  bibafasha kwikura mu bushomeri bakiteza  imbere.

Igishushanyo cyerekana impuzu zambarwaga mugihe cyo hambere(Foto Imena)

Habyarimana Iddy  Umuyobozi wa Bwiza Art aho batunganyiriza ibikorwa by’ubugeni  bigizwe n’ibihangano by’umuco n’imitako , avuga ko mu gihe bamaze bakora umwuga w’ubugeni bamaze kugera kuri byinshi kandi banateganya kugera kure hashoboka ,kuko ibyo bakora bikunzwe kandi bikaba bibinjiriza amafaranga.

Yagize ati “Kuva natangira umwuga wo gukora ubugeni maze kubyungukiramo byinshi mu rwego rwo kwizamura ,nkaba mfite ikibanza hano mu mujyi wa Rusizi ,kandi mbasha kwizigamira kuburyo kuri konti yanjye hamaze kugera arenga miliyoni ,hakiyongeraho kuba  tubasha no kubona 150.000 Rwf yo kwiyishyurira ubukode bw’inzu dukoreramo”.

Habyarimana Iddy Umuyobozi wa Bwiza Art(Foto Imena)

Mushimiyimana Elysee nawe ukora muri Bwiza Art ,yemeza ko nyuma yo kwishyira hamwe bagatangira imirimo y’ubugeni bushingiye kumuco bamaze kwiteza imbere ,akaba ahamagarira urubyiruko bagenzi be gutinyuka ntibapfukirane impano zabo , kandi bakishyira hamwe kugirango bungukire mu mahirwe leta yagiye ibashyiriraho nk’urubyiruko ,bakareka kwishora mu bintu bibi bihabanye n’umuco ,ahubwo bakarushaho gutegura ejo heza hazaza habo , n’igihugu cyababyaye.

Yagize ati”Tumaze kwiteza imbere mubigaragara kuko buri wese atera mugenzi ishyari ry’ibyiza amaze kugeraho ndetse nibyo ateganya, kuburyo nkanjye mfite moto inyinjiriza amafaranga ,nkabasha kwizigama kandi nkanunganira umuryango wanjye mu mibereho ya buri munsi”.

Mushimiyimana Elysee umaze kwiteza abikesha kuyoboka inganda z’umuco(Foto Imena)

Uru rubyiruko rwibumbiye hamwe uko ari batanu hagamijwe kuzamurana ,babiri  muribo bize amateka abandi batatu  biga ubugeni , ibi bikaba bibafasha kurushaho kubungabunga umuco nyarwanda kuko bungurana ubumenyi bakabasha gusobanukirwa neza ibyo bakora no kubyongerera ubwiza.

Uretse amarangi batumiza hanze ,bemeza ko ibindi bikoresho bifashisha byose biboneka mu karere kabo ka Rusizi.

Mu byo bateganya mu rwego rwo kurinda ibihangano byabo , harimo kubyongerera ubwiza no gushyiramo udushya twinshi , kugirango birusheho gukundwa kuko aribwo bizakurura benshi  ,icyo gihe bikazabaha imbaraga mu kubyongerera umutekano kandi bikababyarira inyungu zo kubasha kwiyubaka.

Mu nzozi zabo harimo kuzitabira imurikabikorwa mu bihugu bitandukanye  byo kumigabane igize Isi , ibi bakabihera kukuba hari abanyamahanga batangiye kuganira , bakemeranya ubufatanye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi  Kayumba Euphrem yemeza ko gahunda ijyanye n’inganda z’umuco zirimo no gukora imirimo y’ubugeni  itasigaye inyuma , cyane   ko hari abamaze kuyitabira ,ndetse ko ubuyobozi bubegera mu guha agaciro ibyo bakora no kubiteza imbere.

Yagize ati “Abafite ibikorwa byabo biza mu mwanya w’inganda ndangamuco tubashyiriraho  uburyo bafatanya  n’urwego rw’abikorera aho bajya no mu mamurikagurisha atandukanye kugirango banarebe n’ibyo abandi bakora kugirango babashe kunoza imikorere , aha kavuga ko n’ubwo batarabyitabira ari benshi , leta murongo mugari wayo  irushaho kubegera no kubafasha kugirango bazamure ubumenyi bwabo,no kubashakira amasoko”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem(Foto Imena)

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) igamije kwihutisha ubukungu (National Strategy for Transformation, NST 1) iteganya ko kugira ngo ubukungu buzagerweho ku gipimo kifuzwa hazakorwa ibikorwa by’ingenzi birimo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1.500.000. Ni muri uru rwego Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, yihaye intego yo kuzahanga imirimo 75.000 muri icyo gihe cy’imyaka irindwi ,inganda z’umuco nazo zikarushaho gutezwa imbere bityo zikabyazwa amafaranga.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *