Itsinda ritegura Umunsi Wera w’Umucyo ryasuye ababyeyi bo mu bitaro bya Muhima

Ababyeyi babyariye mu bitaro bya Muhima kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe 2019 basuwe n’itsinda ryitangiye ibikorwa by’ubugiraneza n’urukundo,rikaba ari naryo rifite inshingano zo  gutegura umunsi wera w’Umucyo. Iri tsinda ryifatanije naba babyeyi mu kubahumuriza ndetse no kubashyikiriza  amafunguro babateguriye.

Muri iki gikorwa cy’urukundo cyateguwe n’itsinda rigari rirangajw’imbere na Edouard Mubalaka ,  bafashije banafungurira ibyo kurya bamwe mu  babyeyi  ubusanzwe bafatwa nk’abantu babuze kivurira ndetse badafite n’amikoro , aho nyuma yo kubyara batanemerewe no gusohoka mu bitaro kubera kubura ubwishyu n’ubwo  bwose bititwa ko bafunzwe.

Mu bashimishijwe n’igikorwa  cy’urukundo beretswe , harimo uwitwa Uwamahoro Aline ufite imyaka 19 ukomoka mu karere ka Huye ariko akaba abarizwa mu Gatsata mu mudugudu wa Nyamabuye , avuga ko  amaze ibyumweru bibiri mu bitaro bya Muhima aho yaje kubyarira  umwana wa kabiri ariko akahaza afite n’undi nawe ukiri muto kuko ntawe yarafite yamusigira , bose bakaba bahangayikishwa no kubona ibibatunga aho mu bitaro.

Uwamahoro Aline umaze igihe mubitaro

Yagize ati “Nyuma yo gutereranwa  n’umugabo twabyaranye mbaye hano mubitaro ntagira kirengera kuburyo ntabasha kubona ibyo ngaburira abana yewe no kubambika.Ndashima cyane aba bagiraneza badusuye kuko babashije kuduhembura ndetse nanasaba ababishobora bose kwigana urugero rwiza batanze , bakadufasha kuba twasohoka mu bitaro kuko ubu ducungishijwe ijisho bitewe no kubura  ubwishyu , ibintu tubona ko bitatworoheye na gato kandi bikaba n’intandaro yo kwandura izindi ndwara cyane kubana bitewe no gutinda mu bitaro”.

Edouard Mubalaka Umuyobozi Mukuru

Edouard Mubalaka ari nawe muyobozi w’iri tsinda yaboneyeho gusaba abashinzwe aba babyeyi bakeneye ubufasha gukora icyegeranyo cyabo kugirango bazarusheho kwegerwa no guhabwa ibyingenzi mu gihe cya vuba hagamijwe kongera kubaremamo icyizere no kubereka ko batari bonyine kuko hejuru ya byose n’Imana yi Rwanda irabakunda.

Ubwo Mubalaka yasabaga ko yagezwaho abakeneye ubufasha bagatabarwa bidatinze

Yanongeyeho ko iki gikorwa kizajya gitegurwa buri gihembwe kandi kigakorerwa ahantu hatandukanye bityo abagenerwabufasha bagahabwa amafunguro agizwe n’ibiboneka mu Rwanda byose byaba ibikomoka kubuhinzi ,ubworozi,ndetse n’imbuto kuko nubundi byagakwiye kuba mu muco uranga Abanyarwanda  bafite urukundo banubaha Imana yi Rwanda yo itanga byose.

Mubyo abategura Umunsi Wera w’Umucyo bateganya kwibandaho harimo no kurwanya igwingira ry’abana ndetse no kurandura ibibazo biterwa n’imirire mibi,hakiyongeraho no guharanira ko abana bose bahabwa uburezi , bityo ntihabe hakigaragara abana batiga nkuko byashimangiwe na Edouard Mubalaka ari nawe muyobozi mukuru.

Dore zimwe mu nkingi zigize Umunsi Wera w’Umucyo :

1.Kubaha Imana y’u Rwanda

2.Gukunda buri wese kandi bidashingiye kubiranga urukundo hagati y’umugore,inkumi cyangwa abagabo.

3. Kubabarira mu gihe cyose hari uwaguhemukiye cyangwa wakubabaje

4.Gusurana ari nacyo gikorwa bakoreye ababyeyi bari mu bitaro bya muhima.

Umunsi Wera w’Umucyo ni igikorwa ngarukamwaka kizajya kizihizwa ku rwego rw’Igihugu tariki ya 07 Nyakanga buri mwaka, abawutegura bazajya bashyiraho gahunda yahariwe ibikorwa by’urukundo bagasura abantu batandukanye , ariko hibandwa cyane  kubababaye baba abari mu bitaro,gereza n’ahandi hose byagaragara ko bakeneye guhumurizwa no guhabwa ubufasha.

Biteganijwe ko mu gihe uyu munsi uzaba wizihizwa kurwego rw’igihugu , hazategurwa uburyo bwihariye buzarangwa n’ibirori  by’agahebuzo kandi bikazashimisha benshi bakanezerwa.

Ababyeyi bahabwa amafunguro

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *