Bugesera: Itorero rya Bethesda ryabonye imbaraga nshya

Kuri iki cyumweru tariki ya  01/09/2019 , itorero Bethesda rikorera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange ryungutse abandi bakozi b’Imana bahawe ubudiyakoni.

Mu kiganiro umushumba wa Bethesda Paruwase ya Mayange Rev. Pasteur karemera Theoneste yagiranye na Imena Media Group, yavuze ko itorero ribonye imbaraga nshya zizatuma bagera ku ntego  zabo zo kuvuga ubutumwa ku hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi.

Yagize ati: ” Aba bakozi b’Imana itorero ryungutse , bazafasha itorero kugera ku ntego ryifuza ryivugabutumwa”.

Yakomeje  avuga ko ikizere  afite ari uko abahawe  ubudiyakoni ari abantu bafite inararibonye mu ivugabutumwa kuko uyu murimo bawumazemo  igihe.

Ati: ” Abahawe ubudiyakoni ntabwo ari ibimanuka, ahubwo ni abakristu bakuze kandi bamaze ikigihe kinini mu nzira ya gakiza”.

Bamwe mu bakristu twaganiriye batubwiye ko bafite umunezero udasanzwe kuko habonetse abandi bazafatanya n’umushumba kwamamaza izina rya Yesu.

Kantegwa Louise  ni umwe mu bahawe ubudiyakoni, yavuze ko inshingano  yahawe yiteguye kuzubahiriza, akegera abakristu cyane  mu rwego rwo kugeza ijambo ry’Imana ahashoboka hose.

Yagize ati: ” Imana itugiriye ubuntu iduhaye umurimo wayo, natwe rero ntabwo tugomba kuyitenguha kuko abagirirwa ikizere baba ari bacye, dukwiye kuwukora dushishikaye ”.

Murangira Godfrey  nawe ni uwahawe  ubudiyakoni, yunze mu rya mugenzi we avuga ko ikizere bagiriwe n’Imana hamwe ni Itorero bagomba ku kibyaza umusaruro.

Ati: ” Twiteguye gufatanya n’umushumba wacu kuvuga ubutumwa no guhindura imibereho y’abakristu aho bagomba kwigishwa ijambo ry’Imana ry’ukuri ”.

Pasiteri Mugisha  Gerald wigishije ijambo ry’Imana yavuze ko nta muntu ugomba gukinisha amavuta.

Yagize ati: ” Umuntu usinzwe amavuta aba ari umunyacyubahiro kuko iyo umuhangaye amavuta yasizwe ntabwo agusiga amahoro “.

Yongera ho kandi ko uwasinzwe amavuta nawe atagomba kugenda yishyize hejuru ahubwo ari umuntu ugomba kugenda aciye bugufi, kugira ngo icyubahiro cy’Imana abe aricyo kizamurwa.

Rev.Pasteur Karemera Theoneste mu gihe cyo gutanga ubudiyakoni

Hatanzwe inyigisho zakoze kumitima ya benshi

Mbere yo guhabwa ubudiyakoni babanje gusoma indahiro

Choral Holy Nation yo mu Itorero Rehoboti yasusurukije abakristu umwuka wera aramanuka

Rev.Pasteur Karemera hamwe nabandi bakozi b’Imana basengera abamaze guhabwa ubudiyakoni 

Bamaze guhabwa ubudiyakoni

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *