MUKANTABANA Séraphine yahagaritswe ku buyobozi bwa RDRC

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Mukantaba Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe yahagaritswe ku mirimo ye

Mu itangazo yasohoye uyu munsi yavuze ko Mukantabana ahagaritswe gusa ntihatangajwe impamvu yatumye hafatwa iki cyemezo.

Itangazo ryagiraga riti, “Ndakumenyesha ko guhera none ku wa 29/12/2019, uvanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Chairperson of the Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).”

Iyi baruwa ivuga ko ibi bimenyeshejwe Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Mukantabana yahawe kuyobora iyi komisiyo mu 2017, mbere yaho yari Minisitiri muri Minisiteri yo gukumira ibiza no gucyura impunzi .

Nguwo umwimerere w’itangazo n’ibirikubiyemo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *