Rurindo:Abarimu barashima ubufatanye na REB mu guteza imbere Uburezi

Kuri uyu wa Gatandutu Tariki ya 05 Ukwakira 2019 ,Mu Akarere ka Rurindo Intara y’Amajyaruguru  habereye umunsi mukuru w’Abarimu ,aho ,wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu bato ,Abanyamwuga b’ejo hazaza”.

Ni birori  byabimburiwe  n’umukino wa maboko (Volle-ball)  ukaba warakinwe n’abarimu ubwabo baturutse ku bigo  bitandukanye harimo ikigo cya  Kinzuzi  ,Murambi ,Mbogo  na Burega .Muri uyu mukino ,Murambi  niyo yatsinze seti 2 naho Mbogo ibona seti 1.

Umukino wahuje aba barimu watumye binjira mu biganiro neza kuko byatumye  bose babasha gusabana ndetse  banibwiranye bihagije ,aha bakaba barerekanaga  ubuhanga bakoresha no mukazi kabo ka buri munsi ,haba mu gutegura amasomo ndetse no  mu myigishirize y’abanyeshuri.

Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB), yashimiye abarimu bahize abandi mu  kwitangira uburezi , bagatanga ubumenyi   babifata nkibyabo  .

Yagize ati “Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ari uwo kuzirikana ibyo bagezeho harimo gufasha umwana guhaha ubwenge. Ati: “Mwarimu aritanga bidasanzwe kandi nibyo  kwishimira”.

Muri ibi birori hahembwe  abarimu  icumi babaye indashyikirwa ,ndetse bashishikarizwa  kurushaho  kugera kure bakarenza kubyo batangaga ,bakanagira inama  bagenzi babo kugirango nabo ubutaha bazabone ibihembo .

Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB)

Umuyobozi w’akarere ka Rurindo Kayiranga Emmnauel,  yasabye ababyeyi  kugira uruhare mu gufasha umwarimu kugira ngo ashobore uwo murimo wo kwigisha. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo basabwe gufatanya n’ubuyobozi bw’amashuri kugira ngo ahari abana bafite ibibazo bituma batiga neza bimenyekane.

Uyu muyobozi kandi  yagaragaje ishusho mbonera y’akarere ayoboye , aho yasobanuye ko  amashuri abanza ari  84, ay’incuke 107, ayisumbuye  64 ,Kaminuza 3, amasomero  y’abakuze 171. Abanyeshuri biga mumashuri mato  bangana 70.996 abo mumashuri yisumbuye  ni 20.238 umubare w’abarimu ukaba usaga 14.200.

Umuyobozi w’akarere ka Rurindo Kayiranga Emmnauel yasabye abarimu kurushaho gukora neza besa imihigo

Umuyobozi w’akarere yaboneyeho  kwifuriza  abarimu  umunsi mwiza wabo  anabashishikariza kuzaba abambere kandi  b’intanga rugero bikazanabahesha ishema ry’uko  ubutaha umunsi mukuru ku rwego rw’igihugu wazizihirizwa  mu karere kabo.

Uwase Pacifique   umwarimu wigisha mu mashuri makuru  wabaye indashyikirwa  akaba yahembwe igikoresho cy’ikoranabuhanga  (Tablet) na Moto izajya imufasha kugera ku kazi   adakerewe , yagize ati’’Akazi kanjye ngakora vuba kandi mbasha guhora ntegura bihagije , ikindi kandi niyo ntanze amasomo nsubira inyuma nkagenda ndebako abanyeshuri  bose babyumvise kimwe , nasanga hari uwasigaye atumvise neza  nkamusubiriramo kugirango bose bazamukane  ntawusize undi “.

Yongeyeho ati”Ndashimira REB ,yampaye ibikoresho byo kwifashisha  kurubu nkaba ngiye kuvumbura birenze  ibyo narinzi kuko nzaba mfite ikorana buhanga muntoki  cyane ko no  muri gahunda ya  NST 1 isaba iterembere ryihuse nanjye nkaba ngiye kubyitaho’’.

Abarimu babaye indashyikirwa bashimye ibihembo bahawe

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ni ngaruka mwaka aho uba buri Tariki 5 Ukwakira. Ni kunshuro ya 18 wizihijwe mu Rwanda. Ni umunsi washyizweho ku bufatanye bw’inzego zitandukanye hamwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco(UNESCO) ari naryo rigena insanganyamatsiko ya buri mwaka.

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *