Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana na RNC rwasubitswe

Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC rwari rwakomeje mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, urukiko rutangira rubabaza niba biteguye kwiburanira.

Ibazwa ryahereye kuri Maj (Rtd) Habib, avuga ko atashobora kwiburanira, ko akeneye umwunganizi mu mategeko.

Abandi na bo ni ko byagenze, bavuze ko bakeneye ababunganira kuko ngo iby’amategeko batabisobanukiwe.

Urukiko rwahise rubaza ubushinjacyaha icyo bubitekerezaho, maze buvuga ko abaregwa bafite uburenganzira busesuye bwo kubona ababunganira.

Urukiko rwasobanuriye abaregwa ko ufite amafaranga yahita yishakira umwunganizi, udafite ubushobozi akandikira urugaga rw’abavoka mu Rwanda rukabashakira abunganizi.

Urubanza ruhise rusubikwa rukazasubukurwa ku wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019.

Rwari urubanza rwo kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *