Iyo Igihugu gitekanye kandi kizewe bizana amahirwe m’Uburezi

Abarimu bigisha mu mashuri mukuru na za Kaminuza bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma abanyamahanga baza kwigisha  kwiga mu Rwanda ari uko ngo ari igihugu gitekanye, gifite n’ahantu nyaburanga kandi gisukuye, gifite abaturage bagira urugwiro, gisurwa cyane na ba mukerarugendo ,ari n’igihugu gifitiwe icyizere n’amahanga haba mu mutekano no kwishyira ukizana muri gahunda zose nkenerwa ku munyeshuri w’umunyamahanga n’abanyarwanda muri rusange.bamwe mubatangiye kuhiga bemeza Ko ari igihugu gifite ikirere kirimo amahumbezi, gifite murandasi(Internet)  yihuta ituma ibafasha gukurikirana Amasomo yabo neza nta mbogamizi bahuye nazo.

Prof Tombola Gustave, Umwalimu muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo n’ikoranabuhanga( UTB) Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi  avuga ko hari abana b’abanyapolitiki cyangwa abandi bakire bajya kwiga muri Kaminuza zo hanze ariko bitavuze ko  Kaminuza zo mu Rwanda zidatanga uburezi budafite ireme kuko haba abaziga mu Rwanda n’abaturuka hanze y’igihugu bashima urwego kaminuza zo mu Rwanda ziriho. Ati:” n’ubwo umwana yakoherezwa kwiga mu mahanga burya aba yiga ibintu bisa n’ibyo uwo mu Rwanda yiga bigatandukanira gusa ku biciro bitangwa mu kwishyura kugirango  umunyeshuri  yige  ariko ubumenyi dutanga aba ari bumwe“.

Aha ariko Asobanura ko kuba nta kaminuza yo mu Rwanda iza hafi ku rutonde rw’isi, ari uko hari byinshi bigenderwaho atari ireme gusa kuko bareba n’umutungo wa Kaminuza, bigatesha amanota zimwe muri kaminuza zikennye zirimo n’izo mu Rwanda.

Prof. Tombola Gustave, UTB

Prof Tombola akomeza avuga ko kuba umuntu yajya kwiga ubumenyi bw’isi cyangwa ikindi muri Kaminuza zo hanze zihenze bitavuze ko ubwo bumenyi bw’isi yigayo buruta ubumenyi bw’isi undi yigira muri Kaminuza yo mu Rwanda gusa ngo bitandukanira kukuba  umwe afite amafaranga menshi . Ati :” mu Rwanda dufite ireme ry’uburezi kandi ribungabunzwe n’inzego zose, hari Inama nkuru y’uburezi(High Education Council)  ikaba ari urwego  rutuma hagize urengera agatandukira amahame agena uburezi bufite ireme acyahwa cyangwa akaba yafatirwa ibihano.

Umuyobozi wa Study in Rwanda, Gakwandi Claude, avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona amahirwe ari mu Rwanda akenshi aterwa no kutamenyekanishwa, agira ati “Iyo urebye uko twakira abanyamahanga n’uburyo tuborohereza, ukareba ko hari gahunda yo gukangurira abantu gukoresha iby’iwacu, iyo gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, birakwiye ko n’uburezi bumenyekanishwa bagakangurirwa kwiga mu Rwanda“.

 

Gakwandi Claude, umuyobozi wa Study in Rwanda

Gahunda ya Study in Rwanda yitabiriwe n’amashuri makuru na za Kaminuza mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri b’abanyamahanga kwiga mu Rwanda, igamije kureshya za Kaminuza zo mu mahanga gushora imari mu gutangiza ibikorwa by’uburezi mu Rwanda.

Study in Rwanda iri gukorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere(RDB), Ikigo cy’igihugu cy’uburezi( REB) Open University, Carnegie Melon Un, African Leadership University(ALU)  U.G.H.E.(University of Global Health Equity), African Institute of Mathematical Studies,na Kaminuza y’u Rwanda .

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *