Rubavu: Umugabo akurikiranweho gusambanya umwana we

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagali ka Gikombe, umudugudu wa Rebero, ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha akurikiranyweho gusambanya umwana we.

Uyu mugabo yafashwe kuwa 9 Gicurasi 2020, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana we yibyariye w’imyaka 14. Biravugwa ko yanamuteye inda.

Abaturanyi b’uwo mugabo, bavuze ko atari akibana n’umugore we kuko bagiranye amakimbirane umugore akaba amaze amezi abiri yarataye urugo akajya gukodesha inzu umugabo agasigarana n’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Annonciata yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yafunzwe naho umukobwa akaba arimo kwitabwaho kwa muganga.

Ati “Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo. Abari mu kibazo batunguwe n’uko umwana wabo w’imyaka 14 yababwiye ko yasambanyijwe na papa we. Umugabo yahise afungwa mu gihe umwana arimo kwitabwaho n’abaganga’’

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *