Perezida Donald Trump yubahutse ibihugu birimo Afurika

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kuri ubu yahagurukiwe n’amahanga menshi udasize n’abanyamerika batumva ibintu kimwe nawe,aho yibazwaho kubijyanye n’imvugo nyandagazi aherutse kuvugira muruhame,imbere yabari bamukurukiye mu nama yari ayoboye ya DACA,ubwo yitaga bimwe mu  bihugu by’Afrika ,Haiti,na El Salvador “ibihugu by’amazirantoki”

Inkuru zacicikanye mu  ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko, Trump yaba yaravugiye ibyo bintu ejo kuwa kane aho akorera muri White House, ari mu nama na bamwe mu ntumwa za rubanda ku kibazo cy’abimukira bakomoka muri Afurika, muri Haiti no mu gihugu cya El Salvador cyo muri Amerika y’amajyepfo.

Nyuma yaho iyi nkuru yuzuye urwango isakariye ku Isi hose, Umuvugizi w’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Ebba Kalondo, yabwiye ikigo ntaramakuru Associated Press, ati: “Biteye ubwoba.” ANC, ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo, ryatangaje ko amagambo ya Perezida Trump ari igitutsi kirenze imyumvire. Naho guverinoma ya Haiti yo yahamagaje ambasaderi w’Amerika i Port-au-Prince kugirango asobanure amagambo ya Perezida Trump.

Mubibasiye Trump nkuko Independent cyabyanditse, harimo  uwahoze   ategeka igihugu cya Mexique Perezida Vicente Fox wanditse kuri Twitter, ati: “Perezida Trump, umunwa wawe ni umwobo wuzuye amazirantoki wa mbere ku isi.” Yongeyeho ati: “Ese wiyibagije ko nawe ukomoka ku bimukira?”

Vicente-fox

 

Dore ibyo Trump yisobanuye avuga ko hari abamuvangiye

Perezida Trump abinyujije  ku rubuga rwa Twitter uyu munsi mu gitondo,yagize ati “Ni byo koko nakoresheje amagambo aremereye mu nama ku bimukira. Ariko ayatangajwe si yo navuze.”

Yikomye aba-democrates avugako aribo bamutuburiye ngo kuri We bikaba bibabaje kuburyo yafashe ikimezo cyo kujya afata amajwi yibyo yivugiye.

The language used by me at the DACA meeting was tough, but this was not the language used. What was really tough was the outlandish proposal made – a big setback for DACA!

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *