Inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro zibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata, abapolisi, ingabo n’ abacungagereza bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu nka Haiti, Repubulika ya Centrafrika, Darfour(Sudan) ndetse na Sudan y’epfo bifatanyije n’abanyarwanda baba muri ibyo bihugu, inshuti z’u Rwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihugu cya Repubulika ya Centre Afrika uyu muhango wabereye mu kigo cya SOCATEL M’POKO, Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’Intebe wa Centre Africa Firmin Ngrebada


Uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Mankeur Ndiaye, ukuriye ingabo z’umuryango w’abibumbye General Bala Keita, ukuriye Polisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica General Pascal Champion.

Uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku kimenyetso cy’imva z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ministri w’intebe Ngrebada, yihanganishije umuryango nyarwanda, anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku bwo kuba Jenoside yakorewe abatutsi yarahagaritswe.

Yagize ati:’’Ndihanganisha umuryango nyarwanda ku bw’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi Isi yose irebera, nkaba nashimira Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye zabashije kuyihagarika.”

Yasoje ashimira ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bamaze kugeraho bayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bigatuma ubu u Rwanda rurimo gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica Mankeur Ndiaye yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye Isi yose irebera ntiyabasha kuyihagarika.

Yakomeje avuga ko nk’uko uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nyakwigendera Koffi Anan yavuze, ati “ Ntidushobora kwibagirwa gutsindwa k’umuryango w’abibumbye kwabayeho, mu kurinda abatutsi barenga miliyoni babuze kirengera bakicwa”

Uhagarariye Diaspora nyarwanda muri Centrafrica Nicolas Rugira, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari amahano y’indengakamere, adakwiye kurebererwa nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1948.

Mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo uyu muhango wabereye mu Ntara ya Upper Nile mu mujyi wa Malakal.Umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’umuryango w’abibumbye ndetse n’abaturage bo muri Sudan y’Amajyepfo.

Mu butumwa bw’umwe mu bakozi b’umuryango w’abibumbye Madamu Hazel Dewet yihanganishije abanyarwanda baburiye ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi anemera intege nkeya zaranze umuryango w’abibumbye ubwo Jenoside yakorwaga uyu muryango urebera.

Ku ruhande rw’ingaboz z’u Rwanda uyu muhango wari witabiriwe na Lt Col William Ryarasa, mu gihe abapolisi b’u Rwanda bari bahagarariwe na ACP Paul Gatambira.

Hari kandi ingabo zibungabunga amahoro zikomoka mu gihugu cya Bangladesh,Ubwongereza no mu Buhinde.

Usibye mu gihugu cya Repubulika ya CentreAfrika na Sudan y’Amajyepfo, uyu muhango wanabereye no mu gihugu cya Haiti, mu Ntara ya Darfour(Sudan) ndetse no mu Ntara ya Abey.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *