RSSB Yafatiye Ingamba Ibigo n’ Abakoresha Badatangira Abakozi Umusanzu

Ibi byagarajwe mu nama y’ Urwego rw’ Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bagiraye n’Abanyamakuru kuruyu wa 27 Werurwe 2024 Hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu gihe gishize ndetse n’ibindi biteganwa gukorwa mu gihe kir’imbere.

Mu busanzwe Itegeko ry’ umurimo rivugako umukozi umaze iminsi 90 kuzamura akora mu kigo runaka, umukoresha we aba ategetswe kumutangira imisanzu muri RSSB.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Bwana Regis Rugemanshuro, avuga ko nyuma yo gushyiraho uburyo bwo kureba imisanzu hakoreshejwe ikoranabuhanga byatumye abanyamuryango biyongera bityo bakaba barimo no gutegura ubundi buryo bwo gufasha abakozi kumenya niba batangirwa imisanzu muri RSSB kuko ari uburenganzira bwabo.

Umyobozi Mukuru Wa RSSB, Bwana Regis Rugemanshuro

Bwana Rugemanshuro Regis Ati. “Hari uburyo bwitwa ‘Ishema’ burimo kugeragezwa aho imisanzu yose ya RSSB izajya itangitangirwa rimwe kuburyo ntamukoresha uzajya utangira umusanzu abakozi bamwe ngo abandi abasimbuke, kuko ubaye utujuje neza urutonde rw’ abakozi watanze bitashoboka, akaba uruko iyo uburyo buzaba bwubatsemo”

Yasoje avuga ko igihe umukoresha atangiye umukozi we umusanzu azajya abona ubutumwa bugufi bumwereka umusanzu atanze ndetse yewe n’ umukozi akacyira ubwo butumwa bwuko atangiwe umusanzu muri RSSB.

Muriyi nama kandi RSSB yerekanye imikorere ya gahunda ya ESG, aho mu mwaka w’ingengo y’imari ushize byagaragaye ko amafaranga y’izabukuru y’abanyarwanda yagiriye akamaro abaturage.

Kugirango iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa neza hifashishijwe uburyo bwo gutanga raporo ivuye mu bigo bitandukanye mu buryo gukurikirana ibipimo ngenderwaho mu bigo bya ESG.

RSSB ivuga ko biyemeje kubungabunga Ibidukikij, imibereho myiza n’ imiyoborere kugirango amafaranga y’ abanyamuryango ba RSSB acunguwe neza harimo no gufasha muri gahunda zo kubaka Igihugu n’ imibereho myiza y’ abaturage .

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading