KSP Rwanda Imwe mu Mpamvu Zo Kugabanya Ubushomeri m’ Urubyiruko

Abanyeshuri biga Gukora, Kuyobora no Gutunganya filime mw’ishuri rya KSP Rwanda berekanye ubumenyi n’umurava hamwe yewe n’udushya bazanye Ku Isoko ry’umurimo.


Abanyeshuri 20 bamaze igihe cy’amezi 3 mu masomo ajyanye no Gukora, Kuyobora no Gutunganya filime bizwi nka video production and filmmaking hamwe na Photography and graphic design berekanye ko biteguye kuzana ibishya kw’ isoko ry’umurimo ndetse no Guhatanira amasoko nabasanzwe babarizwa mu cyiciro cyo gufotora ndetse n’ibindi byerekeranye no Gutunganya filime.
Umurerwa Marie merci yasoje amasomo y’igihe gito ajyanye no gufotora Hamwe no Gutunganya ibyapa akaba avuga ko mbere abanyeshuri iyo barangizaga kwiga bajyaga gusaba Leta akazi akenshi ugasanga nta gahari ariko kurubu benshi basigaye barangiza bagashaka imyuga biga Kugirango yicare afite icyazi atari amasomo yo mw’ishuri Gusa.
Marie Mercie akomeza Avuga ko impamvu yahisemo kwiga gufotora no Gukora ibyapa arukubera ko isi ya none ishingiye Ku ku Kwihangira Imirimo Kandi Kugirango ibikorwa byawe bigere Ku benshi aruko ubyamamaza.
Marie Mercie Ati. “Urebye mu Rwanda na handi Henshi Ku isi kwa mamaza bigenda bifata indi ntera, Kandi nkange nsanzwe ndi umucuruzi ariko nabonye ko kwicara ufite umwuga Uzi Ari byiza Kandi bikaba na gombwa.”
Yasoje ashimira ishuri KSP Rwanda Avugako rya Muhaye kwitinyuka Kandi akanahungukira byinshi kurusha ibyo yari yiteze igihe yazaga Ku higa.

Umuyobozi w’ishuri KPS Rwanda Uwimana Saleh, nawe ntahwema kuvuga ko irishuri Ariwabo w’urubyiruko kuko bahigira byinshi bifasha kwigirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.
Bwana Uwimana Saleh yagize Ati. “Iyi n’inshuro ya 7 kuva iki gikorwa tugitangiye akaba igikorwa cyigaragaza Urwego umunyeshuri ageze natwe tukamenye Ese ninde twohereza hanze Ku Isoko ry’umurimo.”
Bwana Saleh Akomeza Avuga ko hari umwihariko w’abanyeshuri batangiranye nabari gukomeza Ubu bakaba bishimira umubare wabari gusohoka kuko Ari mwinshi kurusha uwo batangiriyeho.
Uwimana Saleh yanongeyeho ko Kandi ko kubufatanye n’umujyi wa Kigali bari muri gahunda yo kugabanya Ubushomeri murubyiruko ariko binyuze mu masomo atangirwa muri KSP Rwanda.
Bwana Saleh Ati. “Urubyiruko rugera kuri 25% ruri mu mujyi wa Kigali ntakazi rufite ariko amasomo twigisha dufite ikizere ko azagenda agabanya uwo mubare w’urubyiruko rudafite akazi kuko umwihariko wacu Arukongera abakozi Ku Isoko ry’umurimo ariko ntibabe abakozi gusa ahubwo bakaba n’abakoresha.”

Asoza Avuga ko aya masomo y’imyuga Ari bimwe mu bifasha kurwanya ubukene mu rubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Kurubu iki kigo cyikaba cyaramaze gufungura ishami mu ntara y’iburasirazuba mu Karere Ka Kayonza kubufatanye na ministeri y’urubyiruko hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere Ka Kayonza.
Irishuri kuva ritangiye muri 2021 rimaze gushyira ku Isoko ry’umurimo abagera ku 2800.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *