RIB yataye muri yombi abakozi ba RBC

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu Kigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira amaze guha Imvaho Nshya, yahamije ko taliki ya 26 Ugushyingo 2022, RIB yataye muri yombi Kamanzi James wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBC.

Imvaho Nshya yamenye ko mu batawe muri yombi harimo Rwema Fidele wari umukozi wa RBC mu Karere ka Karongi, Ndayisenga Fidele umukozi wa RBC akaba n’umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC, Ndayambaje Jean Pierre umukozi wa RBC akaba n’umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC na Kayiranga Leoncie na we wari umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC.

Kugeza ubu abakekwa bose bafungiye kuri Station za RIB za Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo dosiye yoherezwe mu Mubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko aba bose bakekwaho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko icyaha gihanwa n’ingingo 188 gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu byaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *