Impuguke zirakangurira kuzirikana ibyiza byo konsa kuko ariwo musingi w’Ubuzima

Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama  buri mwaka isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe konsa hagamijwe  guteza imbere no gushyigikira  konsa. Mu rwego rwo kwifatikanya n’amahanga mu kwizihiza iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Duhe ubushobozi ababyeyi, dushyigikire konsa” U Rwanda ruzizihiza iki cyumweru kuva tariki ya 12-17 Kanama 2019 . Ibirori byo gufungura ku mugaragaro iki cyumweru bizabera mu Akarere ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo ku itariki ya 14 Kanama 2019.

MACHARA Faustin  Impuguke mu Mirire y’Umubyeyi n’Umwana muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato/NECDP

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bwagaragaje ko konsa umwana neza bikorwa kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ari cyo gikorwa kiza ku isonga mu gukumira impfu z’abana kurusha ibindi.  Konsa  bituma  abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere basaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane bari munsi y’imyaka 5 badapfa buri mwaka.

Nk’uko ubwo bushakashatsi bukomeza bubigaragaza, amashereka ni yo yonyine afite intungamubiri  zikwiye zituma  abana bakura neza mu bwenge no mu gihagararo. Abana bonse neza kugeza ku myaka 2 bagira amahirwe yo kubaho akubye incuro 6 ugereranyije n’abana batonse neza.

Konsa neza bigabanya  cyane impfu z’abana ziterwa n’indwara z’ubuhumekero, impiswi nizindi ndwara zandura.  Uretse no kongerera umwana amahirwe yo kubaho, konsa bifasha ubwonko bw’umwana gukura ndetse bikamurinda umubyibuho ukabije. Abana bari munsi y’imyaka ibiri bonse neza ntibarwara indwara y’umuhaha. Inyungu n’ibyiza byo konsa bigaragara cyane mu bihugu bigifite ingorane  kubijyanye n’isuku, kubona amazi meza ndetse n’imirire mibi.

Ibyiza n’akamaro ko konsa ku mwana, k’umubyeyi ndetse no k’umuryango

Gushyira umwana ku ibere ako kanya akivuka bituma ingobyi ya nyuma iza kubera ko konka k’umwana bituma nyababyeyi ifunguka. Konsa bigabanya ibyago byo kuva k’umugore nyuma yo kubyara.

Konsa byongera ubusabane hagati y’umwana na nyina, bikanagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere n’iy’agasabo k’intanga ngore. Amashereka y’umubyeyi aboneka igihe icyo ari cyose ; ahora asukuye, akungahaye ku ntungamubiri kandi ari ku gipimo cy’ubushyuhe gikwiye.

Intego mpuzamahanga ku bijyanye no konsa 

Intego zashyizweho n’Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita k’Ubuzima n’iryita ku bana (OMS na UNICEF) zisaba  buri gihugu ko kigomba kugeza  kuri 50%  y’abana bonka gusa ntakindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere bakivuka ; naho ibihugu byageze kuri iyo ntego bigasabwa gukomeza kongera imbaraga kugira ngo  abana bose bavuka bonke nta kindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere.

Uko bihagaze mu Rwanda 

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko abana 80,5% bashyirwa ku ibere mu isaha ya mbere bakivuka, 87% bonse ntakindi bavangiwe kugeza ku mezi 6 ya mbere. Nyamara ariko iyi mibare igaragaza ko 19% by’abana bari hagati y’amezi ane n’atanu batonse gusa ahubwo bonse bavangiwe n’ibindi biryo

Ikigaragara ni uko muri iki gihe konsa neza umwana bimeze nk’ibyibagiranye kuri bamwe mu babyeyi usanga baratwawe cyane no guhihibikana bashaka imibereho, abadafite ubumenyi ndetse n’abadashaka konsa, bigatuma  indwara zituruka ku mirire mibi no kugwingira bitagabanuka.

Ibyo wamenya ku bijyanye no konsa

Kuki ntabona amashereka ahagije?

Konsa umwana inshuro nyinsi  bituma harekurwa imisemburo igenga ikorwa n’irekurwa ry’amashereka.

Akenshi iyo umaze kubyara, amashereka atangira kuza hanyuma akajyenda yiyongera umunsi ku wundi.

Hari abadahita bayabona ako kanya ariko iyo babishyizeho umuhate no kwihangana amashereka araboneka.

Umwana yonka ishuro zingahe ku munsi?

Ababyeyi basabwa konsa umwana igihe cyose abishakiye , iyo akangutse,  iyo ashakisha ibere  iyo yonka intoki n’ururimi. Ubundi mu minsi ya mbere nyuma yo kuvuka , umwana aba akwiye konka buri masaha abiri kumanywa na n’ijoro. Nibyiza ko umwana yonka inshuro ziri hagati  8 na 12 ku munsi. Iyo umwana asinziriye akarenza amasaha 3, umubyeyi asabwa kumukangura kugirango yonke

Umwana amara igihe kingana gute yonka?

Ni byiza ko umwana abona igihe gihagije cyo konka kugira ngo abashe kubona intungamubiri zose ziva mu mashereka.

Intungamubiri ziba mu mashereka ziza mu byiciro: amashereka ya mbere aza akungahaye mu bitera imbaraga n’amazi, akurikiraho aza akungahaye mu byubaka umubiri, aya nyuma aza akungahaye mu ntungamubiri zitwa lipids. Nibyiza rero ko umwana yonka ibere rimwe akarihumuza kugirango abone izo ntungamubiri zose.  Konsa neza bimara iminota iri hagati ya 20 na 30.

Kuki bavuga ko nta kiruta konsa?

Amashereka ni ifunguro ryujuje ibyangombwa byose ku mwana uri munsi y’amezi atandatu. N’ubwo iyo bibaye ngombwa asimbuzwa amata akorerwa mu nganda, amashereka yifitemo byinsi bitaba muri ayo mata. Konsa umwana wawe bimuha amahirwe yo gukura neza mu bwenge no ku mubiri, bimurinda indwara zijyanye n’imirire mibi ndetse n’izindi ndwara zikunze kuzahaza abana.

Ni gute umwana yakomeza kubona amashereka n’igihe Nyina  adahari?

Umubyeyi ashobora gukamira amashereka mu gikoresho gisukuye akabikwa ahantu hafite isuku. Amashereka arabikika kugeza amasaha 8 atari mu byuma bikonjesha, cyangwa akamara amasaha 24 ayo abitswe muri ibyo byuma.   Gukama amashereka bikorwa hakoreshejwe intoki cyangwa ikindi gikoresho cyabugenewe.

Ese hari uburyo bwihariye bwo konsa umwana?

Hari uburyo bunyuranye bwo gushyira umwana ku ibere. Hari ibintu bine by’ingenzi bijyanye no gushyira umwana ku ibere neza: kurebana n’umwana mu maso, kumwiyegereza no kumushyigikira, umibiri w’umwana urambuye, mu maso he hateganye n’ibere.

Ese hari ibimenyetso byerekana ko umwana afashe ibere neza?

Umwana iyo yafunguye umunwa bihagije ikiziga cy’ibere kiba kigaragara hejuru y’umunwa  kurusha munsi yawo. Akananwa k’umwana kaba gakora ku ibere.

 

 

Byateguwe na MACHARA Faustin

Impuguke mu Mirire y’Umubyeyi n’Umwana  muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato/NECDP

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *