120 bahagurukanye na Rwandair ya mbere yagiye Kinshasa

ukKuri uyu wa 17 Mata 2019 indege yahagurutse I Kigali yerekeza mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo aho igiye kujya ikorera ingendo zihoraho 3 mu cyumweru.

Iyi ndege yahagurutse nyuma y’ uko abayobozi b’ u Rwanda bagiye muri Kongo bakagirana ibiganiro n’ ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi birimo n’ ibyerekeranye n’ ingendo zo mu kirere.

Indege ya Rwandair yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yajyanye abantu 120.

Kigali –Kinshasa nirwo rugendo rwa mbere sosiyete y’ u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere ‘Rwandair’ ifunguye kuva uyu mwaka wa 2019 watangira.

Rwandair igiye kujya ikora ingendo Kigali – Kinshasa mu buryo buhoraho, ku wa Gatatu, Ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Ingendo za Rwandair za Kigali- Kinshasa , zije zuzuza aho  yerekeza hagera  27 iyi sosiyete ifunguye. Isanzwe yerekeza mu mijyi 17 yo muri Afurika izindi ngendo 10 ni hanze y’ umugabane wa Afurika.

Rwandair yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter ko indege zayo zizajya zururukira  ku kibuga mpuzamahanga cya Ndjili zihagurutse I Kigali.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *