RDC: Abayoboke ba Tshisekedi na Kamerhe babagamburuje

Umuyobozi w’Ishyaka UDPS ritavuga rumwe na Leta ya Congo, Etienne Tshisekedi, hamwe na Vital Kamerhe uyobora UNC bikuye mu masezerano ashyiraho umukandida umwe uzahagararia abatavuga rumwe na Leta mu matora ya Perezida.

Mu Cyumweru gishize nibwo abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta bahuriye i Genève, bemeza Martin Fayulu nk’uzabahagarira mu matora ya Perezida mu Ukuboza uyu mwaka.

Nubwo bari bamaze guhitamo Fayulu, abarwanashyaka ba UDPS n’aba Kamerhe bavuze ko badashobora kuzajya inyuma y’uwo mukandida, mu gihe atari we bahisemo ngo abahagararire.

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo, Tshisekedi yatangarije Radio Top Congo ko yikuye mu masezerano kubera ko abarwanashyaka be batabishaka.

Yagize ati “Sinshobora gukora ibihabanye n’ibyabantoye. Ibyo byaba ari nko gusinyira urupfu rw’umwuga wanjye wa politiki.”

Ibyabaye kuri Tshisekedi ni kimwe n’ibya Vital Kamerhe, Umuyobozi w’Ishyaka UNC riharanira ubumwe bwa Congo.

Itangazo ryemeza Fayulu nk’uzahagararira abatavuga rumwe na Leta rikimara gusohoka ku Cyumweru tariki 11 Ugushyingo, abayoboke ba UNC bagiye mu mihanda basaba umuyobozi wabo kwivana muri ayo masezerano.

Kamerhe yabwiye Radio Top Congo ati “Icyerecyezo cya Politiki yanjye kintegeka kugendera ku busabe bw’abaturage […] Niyo mpamvu ntangaje ko nivanye mu masezerano ngo nubahe ubushake bw’abaturage. Badahari, nakabaye ndi njye nyine ntari no mu ishyaka.”

Icyakora bamwe mu bashyize umukono kuri ayo masezerano barimo Freddy Matungulu na Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe batangaje ko bagishyigikiye Fayulu nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *