Uganda: Abanyeshuri 11 bishwe n’inkongi yibase ibyumba bararamo

Abanyeshuri b’abahungu 11 bapfuye abandi 20 bakomeretswa bikomeye n’inkongi yibasiye ibyumba bararamo, mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018.

Iyi nkongi yibasiye ibyumba biraramo abanyeshuri mu ishuri ry’abahungu rya St Bernard de Rakai riri hafi y’umupaka uhuza Uganda na Tanzania nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangarijwe n’umukuru wa Polisi muri aka gace, Ben Nuwamanya.

Uyu muvugizi wa Polisi yagize ati “Abanyeshuri 20 ni indembe bari mu bitaro bafite ibikomere bikabije by’ubushye, ariko abaganga bavuze ko bamwe bashobora koroherwa.’’

Umuyobozi w’ishuri rya St Bernard de Rakai, Henry Nsubuga, yavuze ko bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo bashobora kuba ari nyirabayazana w’iyi nkongi.

Yakomeje avuga ko abakekwa babanje gufunga imiryango yinjira aho abanyeshuri baryama mbere yo kuhashumika. Abaje gukora ibikorwa by’ubutabazi ngo bagowe no gufungura inzugi bakaba bagezemo basanga bamwe mu banyeshuri bitabye Imana kubera kubura umwuka.

Abishwe n’umuriro ngo biragoye ko bamenyekana kuko imibiri yabo yangiritse cyane, polisi ikaba yavuze ko izitabaza ikizamini cya ADN kugira ngo bamenyekane.

Polisi yatangaje ko ikomeje gukora iperereza ku batwitse iri shuri kandi ko imaze guta muri yombi abagera kuri batatu.

Uyu muriro wadutse mu ishuri rya Rakai

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *