FIFA yihanangirije FERWAFA na MINISPOC kukibazo cya Mckinstry

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryamaze gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) kuba bamaze kwishyura uwahoze ari umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi bitarenze tariki ya 26 Mata 2019.

Nkuko byatangajwe na TV na Radio 10 ,FERWAFA na MINISPOC basabwe kuba bamaze kwishyura $260.000 bitarenze tariki ya 26 Mata 2019 batabyubahiriza u Rwanda rugahagarikwa mu mupira w’amaguru.

U Rwanda rubereyemo amafaranga, Jonathan Mckinstry nyuma y’uko rutubahirije ibikubiye mu masezerano bari bafitanye kandi bakamwirukana bidakurikije amategeko.

Mu kiganiro ngarukakwezi Ferwafa yagiranye n’abanyamakuru, tariki 4 Gicurasi 2018, Perezida w’iri Shyirahamwe, Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yari yatangaje ko kwirukanwa k’uyu mutoza kwakozwe mu buryo budahwitse, ararega bituma FIFA itegeka ko yishyurwa ibihumbi 182 by’amadolari ya Amerika.

McKinstry yirukanwe nyuma y’umwaka n’igice atoza Amavubi, yirukanywa mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2016 ubwo yari yazindukiye mu kazi ndetse amaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha ku mukino Amavubi yari afitanye na Ghana mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.

Uyu mutoza yirukanwe azira gusubiza ikipe y’igihugu inyuma kuko ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA aho kuva yafata ikipe ayisanze ku mwanya wa 68 ku Isi yirukanwe igeze ku mwanya wa 121.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *