RDC: Abagera kuri 50 baguye mu kirombe cya zahabu

Nibura abantu 50 nibo bashobora kuba baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya zahabu cyaridutse ahitwa Kamituga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Iki kirombe cyaguye nyuma y’imvura nyinshi yaguye, abacukuzi benshi bari mu kirombe kirabagwira ntihagira n’umwe ubasha gusohoka.

Umuyobozi wa Kamituga, Alexandre Bundya, yatangaje icyunamo cy’iminsi ibiri kandi asaba abaturage baho gufasha mu gukura imirambo mu butaka.

Umuturage wari uri aho, Jean Nondo, yagize ati “nk’uko abatangabuhamya babivuga, hapfuye abantu barenga 50. Hariho umwe mu barokotse.”

Iki kirombe ni icy’ikigo Banro Corporation cyo muri Canada. Impanuka zo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zirasanzwe, buri mwaka hapfa abantu benshi mu birombe aho usanga akenshi abacukura badafite ibikoresho bihagije byifashishwa mu gucukura amabuye y’agaciro.

Abaturage bari bahuruye kubwinshi kugirango bafashe gushakisha imirambo

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *