Polisi yijeje Abaturarwanda umutekano mu bihe byo Kwibuka, itanga umuburo ku bibujijwe

Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda n’isi yose muri rusange, bizibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Ni igikorwa cyahawe insanganyamatsiko yo “Kwibuka twiyubaka” nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe).

Mu by’ingenzi bizazirikanwa harimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y’Abanyarwanda, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kurwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, Polisi y’u Rwanda yiteguye gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka, umutekano w’abazabyitabira bose by’umwihariko ndetse n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Yagize ati “Muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka no guha icyubahiro abacu babuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turamara impungenge abanyarwanda tubizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.”

ACP Rutikanga yakomeje asaba buri wese kurangwa n’imyitwarire myiza, akirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, irageragezwa ndetse ishyirwa mu bikorwa kugeza ubwo yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza APR, zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Igihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse.”

“Turasaba uwo ari we wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’indi myitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri, dushishikariza abaturage kuyamaganira kure no kwihutira gutanga amakuru mu gihe hari aho igaragaye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yibukije ko mu cyumweru cy’icyunamo hari ibikorwa bibujijwe birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, umuziki mu tubari cyangwa se aho bafatira amafunguro n’ahandi hahurira abantu benshi utajyanye no kwibuka, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro ndetse no kwerekana sinema n’ikinamico ritajyanye n’icyunamo.

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, Umuhango wo kwibuka ukomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka.

Mu turere icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere, mu midugudu yose habere igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Loading