I Kigali hagiye kubera Shyushya Auto Show izamurikirwamo imodoka zanditse amateka

Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igikorwa   cyakataraboneka cyiswe “Shyuha  Auto Show “ cyo kumurika imodoka n’ibindi binyabiziga nka Moto  byakanyujijeho mu kwandika amateka  mu myaka yo yatambutse  n’ibindi bishya bizamurikirwa abifuza kubitunga , ibi byose bigakorwa  hagamijwe gukomeza gusigasira umuco wo kurinda mateka  no kwerekana ibishya bigezweho mu iterambere tugezemo nk’uko byasobanuwe n’ababitegura mu kiganiro n’Itangazamakuru. 

Kuri ubu, Ibi birori bigiye kongera kuba ku nshuro yabyo ya gatatu aho imodoka zigera ku 110 ndetse na Moto zinyuranye ziturutse mu Rwanda ndetse no mu bihugu nka South Africa, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, U Burundi, ndetse Tanzania zamaze kwiyandikisha.

Abateguye Shyushya Auto Show babwiye itangazamakuru ko izaba ifite umwihariko

Shyuha  Auto Show  igiye kuba ku nshuro ya gatatu, m’u Rwanda ifite umwihariko wo kuba yerekanirwamo imodoka n’ibindi binyabiziga  muburyo  bwuje ubuhanga kandi bunogera abaje kwihera ijisho , ndetse n’abaguzi bifuza kwigurira bimwe mu bimurikwa , kuko haba harimo n’ibishya.

Iki gikorwa cy’imbonekarimwe   gifitiye akamaro kanini abumva agaciro kacyo cyane cyane abashoramari bifuza kwagura ibikorwa byabo mu gucuruza amamodoka ndetse n’abandi bifuza kumenya amateka yaranze tekinologi (Technology)zo mugihe cyo hambere.

Umuyobozi mukuru uri mu bategura Shyuha, yavuze ko muri iyi Festival hategerejwemo ama Kompani akomeye nka Volkswagen, Toyota, Akagera, Hyundai ndetse na Kompanyi za Moto nka TVS n’izindi zinyuranye.

Mu nshuro ebyiri zabanje ibi birori byaberaga kuri IPRC Kigali ariko kuri ubu biteganijwe kuzabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya  27 Nyakanga 2019 guhera saa tanu za mu gitondo kugeza saa tanu z’ijoro ,aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda 5000Rwf.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *