Birashoboka ko Umubano w’U Rwanda na Afurika Yepfo wakongera kuba mwiza

Umubano hagati ya SA n’u Rwanda uragenda uhinduka nyuma y’amasaha atatu yahuje aba perezida b’ibihugu byombi ku wa gatandatu.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa, wamenyesheje itangazamakuru ku cyumweru ku bijyanye n’inama ye imbonankubone na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame i Kigali ku wa gatandatu Tariki 6 Mata, Ku cyumweru, Perezida Ramaphosa na Kagame bakoze inama mbere y’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Intandaro y’imibanire idahwitse hagati ya SA n’u Rwanda ni icyemezo cya SA cyo kohereza ingabo zacyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwa komisiyo ishinzwe amahoro y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (Sadc). Ramaphosa yemeye ko umubano hagati y’ibihugu byombi “mu myaka yashize wahuye n’ibibazo bimwe na bimwe”.

Ramaphosa yagize Ati: “Mu ijoro ryakeye, naganiriye na perezida kagame ku buryo dushobora guhindura imibanire yacu no gukemura ibibazo bijyanye na viza, Kandi turimo kubyutsa no kubaka umubano tukaba twizeye ko Iyo minkanyari izagororwa. ”

Ramaphosa yagarutse no kukibazo cyo m’uburasirazuba bwa DRC Ati: “Twese twemeje ko amahoro ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize iterambere muri kariya gace k’umugabane. Kandi ko kubikora dukwiye kurangiza amakimbirane yo muburasirazuba bwa DRC.

Ati: “Twumvikanye ko igisubizo cy’amahoro m’uburyo Bwa politiki ari cyo kintu cyiza kikaba gisubizo kirambye kurusha ibikorwa bya gisirikare muri kariya karere.”

Ramaphosa yavuze ko yanaganiriye ku kibazo cy’imivurungano mu burasirazuba bwa DRC n’uwahoze ari perezida Thabo Mbeki, na we wari i Kigali muri ibyo birori, ndetse n’abandi bayobozi bo muri Afurika.

Abasesenguzi kuri politike mpuzamahanga bemeza ko ibiganiro byahuje perezida w’u Rwanda na perezida w’Afurika yepfo ari intambwe ikomeye mu kuzahura imibanire yibi bihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi.

By: Habumugisha vincent

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *