Polisi yataye muri yombi ‘uwiganye Perezida wa Kenya’ Uhuru Kenyatta

Polisi ya Kenya ivuga ko yatahuye itsinda ry’abagabo barindwi bivugwa ko biganye Perezida Uhuru Kenyatta w’iki gihugu ndetse na bamwe mu bategetsi bakuru, bakambura akayabo k’amafaranga mu buriganya umunyemari ukomeye Naushad Merali.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya bisubiramo amagambo ya polisi ivuga ko umwe muri abo bagabo yahamagaye kuri telefone Bwana Merali, umukuru wa sosiyete Sameer Africa ikora ibintu bitandukanye nk’amapine y’ibinyabiziga, yigana ijwi rya Bwana Kenyatta akamusaba gusohora amafaranga ngo akoreshwe mu bucuruzi.

Umubare w’ukuri w’amafaranga bivugwa ko yariganyijwe ntuzwi neza. Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya gitangaza ko ari miliyoni 10 z’amashilingi – ni ukuvuga agera ku bihumbi 100 by’amadolari y’Amerika.

Ikinyamakuru The Star nacyo cyo muri Kenya cyo kivuga ko ari miliyoni 80 z’amashilingi.

Uko ari barindwi bitabye urukiko kuri uyu wa kabiri, ariko ntibaramenyeshwa ibyo baregwa.

Polisi yavuze ko igicyeneye ikindi gihe cyo gukora amaperereza.

Ikinyamakuru Daily Nation gisubiramo inyandiko polisi yashyikirije urukiko igira iti: “Kubera urusobe rw’amaperereza ndetse n’umubare w’abacyekwa, harimo na bamwe batarafatwa, byitezwe ko iperereza rizabamo no kunyura mu nyandiko nyinshi za banki no gusesengura amakuru y’ikoranabuhanga”.

Bwana Merali ni umwe mu banyenganda bakomeye bo muri Kenya, akaba akora mu nzego zirimo ikoranabuhanga rya mudasobwa n’ubwubatsi.

Urubuga rwa interineti rwa sosiyete ye The Sameer Group ruvuga ko ari n’umwe mu bagize akanama k’ibyoherezwa mu mahanga ka Kenya ndetse n’umwe mu bagize akanama k’igihugu k’ishoramari.

Bwana Merali na Bwana Kenyatta ntacyo bari bavuga kuri iryo tabwa muri yombi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *