Uhagarariye AU mu Burundi yahaswe ibibazo ku ngabo zabwo zigiye kuvanwa muri Somalia

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi, yahamagaje Amb. Basile Ikoube uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihugu, gutanga ibisobanuro ku ngabo zacyo ziri muri Somalia zigiye gucyurwa.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wategetse u Burundi gucyura abasirikare babwo 1000 bari mu mutwe wa AMISOM muri Somalia, bitarenze tariki 28 Gashyantare uyu mwaka.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu, yagejeje kuri Amb. Basile Ikoube ubutumwa n’ubundi yagejeje kuri uyu muryango, bujyanye n’uko iki gihugu kitishimiye icyemezo cy’uyu muryango.

Umwanzuro wo kuvana aba basirikare b’u Burundi muri Somalia wafashwe mu Ugushyingo 2018.

Uyu mwanzuro wafashwe hagendewe ku itegeko nimero 2431 ryo mu mwaka wa 2018, ryo kugabanya ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

U Burundi nicyo gihugu cya kabiri nyuma ya Uganda mu bifite ingabo nyinshi muri Somalia, kuko buhafite abasirikare 5432.

Icyemezo cyo kuvana izi ngabo muri Somalia cyagiye cyamaganwa n’u Burundi, buvuga ko ikibyihishe inyuma ari politike.

Umwe mu bayobozi muri iki gihugu utarifuje kwivuga amazina ye, yabwiye ikinyamakuru Africa news ati “Tuzi ko iki cyemezo cyashyizwemo imbaraga n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi kugira ngo bubabaze u Burundi, ikibabaje ni uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wategetswe kwemera iki cyemezo, kubera ko nawo ufashwa mu buryo bw’amafaranga.”

Kugabanya izi ngabo z’u Burundi bizatuma iki gihugu gihura n’ibibazo by’amafaranga, cyajyaga gihabwa.

Hari amakuru avuga ko buri mezi atatu, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe woherezaga muri Banki Nkuru y’u Burundi amadolari miliyoni 18, kugira ngo hishyurwe abasirikare no gukodesha bimwe mu bikoresho bya gisirikare by’iki gihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *