Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe amakarito 80 y’inzoga zinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kandi zitemewe kunyobwa mu Rwanda.

Aya makarito yafashwe kuwa kane tariki ya 7 Nyakanga afatirwa mu kabari kari mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima k’uwitwa Ngoga Antoine wahise afatwa agafungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, Polisi yahise ijya gufata uyu Ngoga.

Yavuze ati ; « Abaturage baduhaye amakuru ko Ngoga yaranguye amakarito 84 y’inzoga zitemewe kunywebwa hano mu Rwanda akazihisha mu kabari ke kari ku Muhima, abapolisi bagiye kumusaka bahasanga amakarito 80 ahishe mu bubiko bw’akabari ke. »

Yakomeje avuga ko Polisi yahageze yamaze kugurisha amakarito 4.

Yagize ati ; »Ngoga araranguza ubundi akanagurisha agashashi kamwe kamwe ku baza kunywera mu kabari ke, twanamenye ko hari abantu bakomoka muri Uganda bakorana nawe bakaba aribo bazimuzanira bazinyujije ku mipaka itemewe. »

SP Hitayezu yavuze kandi ko uretse iki cyaha Ngoga akurikiranyweho n’icyaha cyo gutanga ruswa, aho yavuze ati ; « Igihe abapolisi barimo baterura ayo makarito, Ngoga yagerageje kubaha ruswa y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Turagira inama abantu bose kwirinda ibikorwa bitemewe n’amategeko, kuko ibiyobyabwenge ntibizihanganirwa na rimwe mu Rwanda kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ikaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yashyize imbaraga mu kubirwanya. »

Yasoje agira ati ; »Iyo inzoga nk’izi zifashwe zirangizwa kandi biba ari igihombo k’umuntu uba washoyemo amafaranga. Turasaba rero abantu gushora amafaranga yabo mu bikorwa byemewe n’amategeko bitabagusha mu gihombo ndetse no gufungwa. »

Ingingo ya 24 y’itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *